Ku bijyanye n’amatora muri RDC, Moise Katumbi na bagenzi be barasaba ko amatora yateshwa agaciro nyuma y ‘uburiganya bukabije kandi bagasaba ko Perezida wa komisiyo y’amatora CENI yegura bidatinze.
Umukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Moïse Katumbi na bagenzi be: Augustin Matata Ponyo, Franck Diongo, Delly Sesanga na Seth Kikuni barasaba ko amatora rusange yo ku ya 20 Ukuboza 2023 asubirwamo ariko bakanasaba ko Denis Kadima yakwegura bidatinze, hamwe n’abo bafatanyije kuyobora CENI bose.
Bagaragaje ko kugira ngo amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi aburizwemo, CENI yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kugabanya umubare w’indorerezi z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu kubabuza kugera ku biro by’itora cyangwa kubirukana aho.
Izi ngamba kandi ngo zari zigizwe no:
(1) Gufungura ibiro by’amatora bitinze no kongera iminsi y’ amatora binyuranyije n’amategeko agenga amatora
(2) Gukwirakwiza imashini z’itora mu bashyigikiye ubutegetsi
(3) Gukorera amatora ku byicaro by’imitwe ya politiki no mu bigo byagisirikare
(4) Kuzana imashini z’itora zamaze kwandikwamo amajwi y’umukandida uri ku butegetsi
(5) Kwemera ko abantu batora badafite amakarita y’itora asomeka
(6) Gutera ubwoba abaturage baje gutora abatavuga rumwe n’ubutegetsi
(7) Gukoresha uburyo bwo kubarura amajwi bwa gakondo
(8) Gutinda cyane mu gutanga ibikoresho by’amatora
(9) Gutorera mu dusanduku tw’itora tudafunze neza.
Katumbi Chapwe na bagenzi be basabye ko amatora aburizwamo mu gihe hari n’abandi babisabye, undi mutwe w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ugizwe na Martin Fayulu Madidi, Denis Mukwege Mukengere n’abandi bakandida na bo basabye ko aya matora yasubirwamo.