Kuri iki cyumweru, aho Yesu yavukiye I betelehemu nta kigaragaza ko Noheri yabaye, ibirori byahagaritswe kubera intambara ya Israel na Hamas.
Muri ako gace amatara y’ibirori n’ibiti bya Noheri bisanzwe bishushanya uyu munsi ahitwa Manger Square ntibiri kugaragara nk’uko byari bisanzwe .
Abakerarugendo n’abanyamahanga baterana buri mwaka kugirango bizihize umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu.
Amaduka yatinze gufungura mugihe cya Noheri, n’ubwo bake babikoze igihe imvura yari imaze guhagarika kugwa. Icyakora, hari abashyitsi bake.
John Vinh, umumonaki wo mu Bufaransa ukomoka muri Vietnam, umaze imyaka itandatu aba i Yeruzalemu, yagize ati: “Muri uyu mwaka, nta giti cya Noheri kandi nta matara, hari umwijima gusa wagira ngo ntacyabaye ni nk’indi minsi rwose.”
Yavuze ko buri gihe yahoraga aza i Betelehemu kwizihiza Noheri, ariko uyu mwaka wayoberanye bitewe n’impinduka ari kubona kugeza ubwo nta bara na rimwe mu matara ryerekana Noheri cyangwa ngo habe no kubaho guturika kw’amabara asanzwe yuzuza ikibanza mugihe cya Noheri nk’uko bitanganzwa na France 24.
Ala’a Salameh, umwe mu bafite Restaurant Afteem, yagize ati: “Ntidushobora gusiga no kurimbisha igiti no kwishima nk’ibisanzwe, mu gihe abantu bamwe (muri Gaza) badafite n’inzu bajyamo.”
Salameh yavuze ko Noheri y’ubu idasanzwe, ari umunsi nk’undi . Salameh ati: “Mubisanzwe, ntiwashoboraga kuba wabona intebe byibuze imwe yo kwicaraho mu gihe cya Noheri twabaga twuzuye kuva mugitondo kugeza saa sita z’ijoro”. Uyu mwaka wo wabayemo impinduka,byayoberanye.
Guhagarika iminsi mikuru ya Noheri ni igihombo gikomeye ku bukungu bwumujyi. Ubukerarugendo bungana na 70% byinjiraga muri Betelehemu, bukinjiriza abahatuye n’abahafite ibikorwa , kugeza ubu Salameh yavuze ko resitora ye iri mu gihombo gikomeye abona hazashira nyuma y’intambara kugira ngo i Betelehemu hongere kuba nkuko byahoze.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com