Peter na Teddy, impanga zo mu Gihugu cya Kenya, zihamya ko zashatse umugore umwe ndetse ko n’umwana agiye kwibaruka ari uwabo bombi.
Mu kiganiro kiri kuri YouTube Channel imwe y’umuntu wo muri Kenya, aba uko ari batatu, Peter, Teddy n’uwo bita umugore wabo Emily, bagaragara bishimye mu kanyamuneza katagira uko gasa.
Bahamya ko nubwo batarajya gusezerana mu mategeko cyangwa mu idindi, ariko bamaze kuba umuryango kuko baba mu rugo rumwe nk’umuryango.
Bavuga ko barara ku buriri bumwe ndetse bagasangira buri kimwe nk’umuryango umwe uko usanzwe ubana.
Emily na we ahamya ko aba bagabo be abakunda urudasanzwe, akavuga ko yabanje kumenyana n’umwe muri bo ubwo bahuriraga muri serivisi z’idindi bagahana nimero za Telefone ariko umuhungu akamuha iz’umuvandimwe we kuko we ntayo afite.
Uwitwa Teddy yagize ati “Twebwe twiyumva ko twamaze kuba umuryango, Emily ni umugore wacu njye n’impanga yanjye, turi impanga bityo rero dukwiye gusangira byose kandi turitegura kubyara umwana wacu wa mbere.”
RWANDATRIBUNE.COM