Umutwe wa M23 watangaje ko wishe abasirikare barimo abafite ibirango byo mu Burundi mu mirwano yabereye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse uyu mutwe wa M23 ufata amakarita ndangamuntu yabo.
Ibi ni ibyemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023, nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Leta ryagabye ibitero muri teritwari ya Masisi kuri uyu munsi wa Noheli.
Bisimwa ati “Muri uyu mwanya, ku munsi wa Noheli, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero, by’intwaro ziremereye mu duce twa Mushaki na Karuba.”
Perezida wa M23 yavuze ko ku munsi w’ejo kuwa 24 Ukuboza ari bwo aba basirikare bishwe, agira ati “Mu mirwano y’ejo, bamwe mu basirikare b’iri huriro baguye ku rugamba, amakarita ndangamuntu y’Abarundi yahafatiwe.”
M23 ivuga ko mu ngabo ihanganye na zo harimo iz’u Burundi ziri kurwana ku ruhande rw’ingabo za leta hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’u Burundi bwagiranye n’ubwa Congo mu kwezi kwa Munani 2023.
M23 irashinja ingabo za Congo kurenga ku gahenge k’ibyumweru bibiri kari karasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Imirwano yongeye kubura ku itariki ya 21 Ukuboza, mu bihe by’amatora y’Umukuru w’igihugu.