Umwe mu bakandida ku mwamya wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibyo Komisiyo ikomeje gutangaza kubyavuye mu matora, ko ntaho bihuruye n’ukuri, kuko amajwi atabaruwe k’uburyo bwujuje ubuziranenge.
Ibi Dr Denis Mukwege, yabitangaje kuri uyu wa 24 ukuboza 2023, ari i Kinshasa, mu murwa mukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Dr Denis Mukwege, azwi nk’umugabo utarya umunwa cyangwa ngo avugire mu matamatama, yagize ati: “Ntacyizere mfitiye ibitangazwa na Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora (CENI), kubera ko ibyo bakora nibyo bapanze mbere y’igihe.”
Yakomeje agira ati “Bakoze iby’ubujura bw’amajwi, none ikibabaje barimo barampatira kwemera ibyo bo bashaka. Kandi Sinzabyemera na gato.”
Twabibutsa ko ubu Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, yatangiye gutangaza amajwi y’imbere mu gihugu.
Gusa Umukandida Félix Tshisekedi, akomeje kuza k’umwanya wa mbere mu majwi amaze kubarwa, haba hanze ya Congo ndetse n’imbere mu gihugu.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com