Nk’uko raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ibigaragaza, imirwano iri hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas ibaye idahagaze muri Gaza bagerwaho n’inzara iteye ubwoba.
Ibi byagaragajwe, ubwo herekanwaga ko 1/4 cy’imiryango yose ituye Gaza igizwe n’abantu bagera ku bihumbi hafi 500.000 kuri ubu iri guhura n’ibibazo by’imibereho mibi biri gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, abatari bake bakaba barazazanijwe no kubura kw’ibiribwa.
Cindy McCain ukora muri uwo muryango , yavuze ko nta muntu n’umwe ufite amahirwe yo kurokoka ibi byago by’inzara muri Gaza, keretse habayeho guhagarikwa kw’intambara.
Ati: “Ibikorwa by’ubutabazi birakenewe kugira ngo ibiribwa bihagije bikomeze byoherezwe muri Gaza kugira ngo abaturage babone inkunga yarokora ubuzima bwabo.”
Mu kanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ku wa gatanu w’icyumweru gishize,havuzwe ko icyangombwa ari ugufata umwanzuro wo kugira icyo batanga nk’ubufasha kuri Gaza,ku birebana n’imiti ndetse n’ibiribwa bikahagera bitabanje kugorana.
Hagaragajwe kandi ko hagomba gushyirwaho umuhuzabikorwa mu by’ubutabazi n’ibyo kwiyubaka, akaba ashinzwe gukurikirana imfashanyo zinjira muri iyi ntara mu buryo bworoshye.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com