Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda hakomejue gukwirakwiza inkuru ivuga ko Uwamenyekanye ku mbugankoranyamabaga nka Kasuku yitehuye gushyira hanze amashusho y’umuhanzikazi Bwiza arimo gukora imibonano mpuzabitsina.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Kasuku yateguje Bwiza ko agiye gushyira hanze amashusho arimo gukora imibonano n’umuntu utaramenyakana afite iminota 3.
Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho mu kiragano gishya, yavuze ko adatewe ubwoba n’uko amashusho ye y’urukozasoni yajya hanze, abu nyijije mu butumwa yanditse kuri Instagtam yagize ati:” Niba ari n’amafaranga byansaba ntayo naguha, kora ibyo wumva bigushimishije kuri njye.”
Ubu butumwa bwahise bubonwa na Kasuku maze nawe, avuga ko uko byagenda kose, yiteguye gushyira hanze aya mashusho uyu muhanzi ari mu busambanyi.
Yagize ati:” Arabizi neza[Bwiza] ko umuzigo nywifitiye, ubwoba buramwishe ngo amafaranga. Hama hamwe abana bakote nigaramiye.”
Cyakora Bwiza nawe udahakana cyangwa ngo yemeze niba ayo mashusho bavuga ayazi , yavuze ko niyo yaba ari bujye hanze ntacyo afite yabikoraho. Yagize ati:” Nta gitekerezo na kimwe nyafiteho, niyo mpamvu byanshyuhije umutwe gusa abaye anahari nyine ubwo ntacyo nabikoraho.”
Ibikorwa byo gukangisha ibyamamare amashusho bikora imibonano mpuzabitsina bikunze kugaragara ahari inganda z’imyidagaduro zikomeye, aho usanga amashusho yafashwe bakora imibonano mpuzanitsina bayifashisha mu kwaka amafaranga bamwe muri ibyo byamamare.
Ingingo y’171 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko Ibikangisho by‟amarenga, ibimenyetso, amashusho cyangwa urwibutso
Igira iti:”Iyo igikangisho kibaye hakoreshejwe amarenga, ibimenyetso, amashusho cyangwa urwibutso kigambiriye inabi ku bantu cyangwa ku bintu byabo, ugikoresheje ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Indirimbo Nshya y’Umuhanzikazi bwiza
Bakobwa,mujye mwibuka ko iyo muryamanye n’abagabo,bamwe bashobora gufata amafoto bakazayereka inshuti zabo.Muzi ko hari bamwe bajya bayacisha mu binyamakuru.Uretse n’ibyo,n’ubwo bikorwa mu bwihisho,Imana yo iba ibibona mubikora nyamara itubuza ubusambanyi.Ni icyaha gikomeye kizabuza ababikora millions na millions kuzabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).
Bwiza arakuze sumwana kubikora nuburenganzira bwe simbona igikangisho kiraho ahubwo uwo ushaka kubishyira hanze abe ariwe wigaya. Anabize inyungu yabigiramo gusebya mugenzi we ntanuwamushima kdi sinumva akamaro cg ikigendererwa. Kasuku nareke ubuginga yubahe mugenzi we ahubwo abisibe