Gen. Mohamed Hamdan Dagalo ukuriye umutwe wa Rapid Support Forces yagiriye uruzinduko muri Uganda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Yoweri Museveni.
Museveni yatangaje ko yakiriye Dagalo, mu rwuri rwe ruri i Rwakitura mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda mu gace ka Ankole sub-region aho afite urundi rugo rw’umukuru w’igihugu.
Museveni yatangaje ku rubuga rwa X ko Dagalo yamubwiye uko ibintu byifashe muri Sudan.
Mu munsi ishize abarwanyi ba RSF batangaje ko bafashe umujyi wa kabiri wa Sudan witwa Wad Madani uri muri 175 km mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Khartoum.
Intambara muri Sudan kuva yatangira muri Mata(4) uyu mwaka, kugeza ubu mu mirwano nta ruhande ruratsinda urundi. Ni mugihe ingabo za leta zo zigenzura amajyaruguru n’uburasirazuba bw’igihugu na 30% by’umurwa mukuru.
Mu mezi umunani ashize Arabia Saoudite, Ubumwe bwa Africa, na Amerika byageragejwe kumvikanisha impande zirwana ariko ntacyo byagezeho.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com