Umuhanda wa Goma-Minova umaze gufungwa kubera imirwano ikaze ihanganishije ingabo za leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 , imirwano ikaba yari imaze iminsi mu duce twa Kaluba ku musozi wa Mitambara muri gurupoma ya kamuronsa.
Kuri ubu imirwano yafashe indi ntera, igeze muri gurupoma ya Mufuni Shanga , umutwe wa M23 ukaba ushaka gufata umujyi wa Sake nk’uko bigaragara, bikaba byatumye abarwayi bari mu bitaro bya Kirotshe bikuramo bagahunga.
Umunyamakuru wa rwandatribune.com uri muri kano gace kari kuberamo imirwano avuga ko abo mu mutwe wa M23 bari kugenda nta gitangira na kimwe.
Umuhanda Goma Minova nawo ukaba wamaze gufungwa, umutwe wa M23 umaze gufata umusozi wa Bweremana bikaba bigaragara ko Sake iri hafi yo gufatwa. Uri mu gace ka Sake avuga ko umujyi wa Goma abaturage bawutuye bari no mu kaga ko kuza kubura ibyo kurya kuko abatuye uyu mujyi babonaga ibyo kurya biturutse mu duce twa Masisi,Bweremana, Minova na Rutshuru akomeza avuga ko ingabo za leta zasumbirijwe zikiruka.
Abanyekongo bakaba bavuga ko igitegerejwe ari uko ijambo ryavuzwe na Felix Tshisekedi ryo gusaba inteko ishingamategeko ko iterana maze hakemezwa ibihe bidasanzwe no gutangaza intambara.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com