Umukobwa wa Rwigara Assinapol na Adeline Rwigara, Anne Uwamahoro Rwigara wabaga muri Amerika yapfuye ku buryo butunguranye, dore ko atari amaze iminsi arwaye yafashwe hanyuma agahita apfa.
Umubyeyi w’uyu mukobwa yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’umikonwa we tumeze nk’amayobera kuko yafashwe, hanyuma agahita apfa.
Mu butumwa bwe yagize ati” ntiyarwaye rwose kuko yafashwe muri iyo minsi ahita apfa, mbese ibi ni amayobera gusa”
Urupfu rw’uyu mukobwa wari ufite imyaka 41 y’amavuko waguye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yabarizwaga rwatunguye benshi, kuko bari bamaze iminsi bamubona Kandi nta kibazo afite.
Iki kinyamakuru Kandi cyanditse ko undi muntu wa bugufi bwa Anne Rwigara yayibwiye ko yabanje kubabara mu nda igihe kitari kinini.
Anne Rwigara wari ufite ubwenegihugu bw’Amerika akaba yari atuye muri Leta ya California, nta mugabo cyangwa umwana yari afite.
Mu Rwanda yibukirwa ku kuba muri 2017 yarafunganwe na nyina ndetse n’umuvandimwe we, Diane Rwigara uretse ko Anne we atatinze muri gereza.
Aba bose bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo ubushinjacyaha bwemezaga ko byakozwe kugira ngo Diane Rwigara abone uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda n’ubwo bitamukundiye, gusa byarangiye urukiko rwemeje ko bose ari abere.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com