Ni ngombwa cyane kuvugana n’umuntu umureba mu maso. Igihe uri kuganira n’umuntu ujye witegereza ibyo akora kuko hari icyo bishobora kukwereka kurusha ibyo akubwira.
Urugero :
1. Kwikora ku gutwi kw’ibumoso: Bigaragaza umuntu ugiye gusubiza ariko ari gutekereza kucyo agiye kuvuga. Bishobora no kwerekana umuntu witegura kwirega ku ikosa yakoze cg kurihisha. Hari n’ubwo byerekana umuntu ugiye kukotsa igitutu kugirango yikure mu isoni.
2. Imboni yagutse: Ubundi imboni iba isa nk’akadomo gato k’umukara mu ijisho. Iyo urebye mu jisho ry’umuntu muri kuvugana ukabona imboni ntikiri nk’akadomo ahubwo yagutse byerekana umuntu ibyiyumvo bye (sentiments) byahindutse cyane. Ni ukuvuga ko uwo muntu ashobora kuba afite ubwoba cg agukunda kuko burya ngo iyo umuntu akubise amaso ikintu kimuha umunezero imboni ye iraguka. Ikindi gihe imboni y’ijisho yaguka ni iyo umuntu yanyoye ibiyobyabwenge.
3. Kwipfuka ku munwa: Iyo ari ikiganza cy’ibumoso bigaragaza umuntu wikanze ariko iyo ari ikiganza cy’iburyo bigaragaza umuntu uri gushaka kubeshya. Ni nk’aho ubwonko buba buri guha itegeko ikiganza ngo gipfuke umunwa ukuri kudasohoka.
4. Kwifata ku kananwa: Ibi byo bikwereka umuntu witeguye kugutega amatwi kandi ukwifuriza ibyiza. Ariko rero iyo umuntu yifashe ku kananwa n’akaboko k’ibumoso inkokora yayitsikamije ku meza aba yarambiwe.
5. Kuvuga uhishe ibiganza: Ibiganza byawe bitagaragarira uwo muvugana bigaragaza ko ushobora kuba utavuga ibintu bikuvuye ku mutima, bishobora kuba biterwa no kuba utinya uwo muri kuvugana cg ibyo uvuga utabizi neza.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com