Mu kiganiro Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari muri Komine ya Kigamba, mu Ntara ya Cankuzo, mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko Umutwe wa RED- TABARA ushobora kuba ufashwa n’u Rwanda akaba ariho imbaraga ufite uzikura.
Ibi yabitangaje mu gihe Ingabo z’u Burundi zishinjwa gufatanya na FARDC kurwanya M23, ndetse izi Ngabo zikaba zivuga ko zigomba kuruhukira i Kigali, Si ibyo gusa kandi kuko izi Ngabo z’u Burundi zasabwe kenshi kutagira aho zibogamira mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo ubwo zari mu butumwa bwo kugarura amahoho, ariko zikinangira zikijandika muri iyo mirwano.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023, umukuru w’igihugu cy’u Burundi yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda, cyagiye gicumbikira umutwe w’inyeshamba wa Red Tabara, urwanya leta y’u Burundi.
Yagize ati: “U Rwanda, rwari ru kwiye kureka gufasha umutwe w’inyeshamba wa Red Tabara, kugirango bitazateranya abaturage b’i bihugu byombi.”
Perezida Evariste Ndayishimiye, yanavuze ko haba hari abarundi, bifatanije n’umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aho yagize ati ‘’ Hari Abarundi bagiye gufatanya n’Umutwe w’Inyeshyamba wa M23, mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.Iperereza ry’u Burundi, rifite amakuru ahagije ko abo Barundi, ari abo mu mutwe w’Inyeshamba wa Red Tabara, abo leta ya Bujumbura yitako ari umutwe w’iterabwoba.”
Evariste Ndayishimiye, yaje kubazwa ikibazo kigira kiti: kugeza ubu leta y’u Burundi, isabwa iki na Red Tabara?
Perezida yasubije ati: ” Ese ubundi baza gusaba iki? Ntacyo baza gusaba kuko bariya ni abicanyi, birirwa bica impinja.”
Yakomeje agira ati: “Batubwira ngo kugira tureke kwica impinja ni mukore ibi.”
Ubushize Umutwe wa Red Tabara, wagabye igitero mu gace ko mu gatumba, mu gihugu cy’u Burundi, cyasize gihitanye abarimo abasirikare n’abasivile b’u Burundi bagera kuri 20.
Perezida Evariste Ndahishimiye, yavuze biriya mu gihe umuryango w’Abibumbye, wasohoye icyegeranyo gishinja Ingabo z’u Burundi, kwa mbara umwambaro w’igisirikare cya FARDC, no kwifatanya na Wazalendo ndetse na FDLR, yasize ikoze Genocide mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.
Si ibyo gusa kuko Ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Kivu y’Amajyepfo, zinashinjwa gusambanya abagore ku ngufu no guhotera abaturage.
Mu mirwano yagiye ibera muri Teritwari ya Nyiragongo na Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, u mutwe w’Inyeshyamba wa M23, werekanye Abasirikare barenga 5, bo mu Ngabo z’u Burundi, bafatiwe k’urugamba, bahanganyemo na FDLR na Wazalendo, ahagana mu mpera z’ukwezi wa cumi 2023.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com