Mu itangangazo ryashyizweho umukono na Corneille Nangaa, yasabaga abanyekongo bose gushyira hamwe bakarwanya igitugu n’ubugome by’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko ashinze ishyaka wa Alliance Fleuve du Congo (AFC) avuga ko agiye guharanira uburenganzira bw’abanyeCongo bakomeje kwicwa bazira amaherere.
Ni itangazo yashizeho umukono agaragaza ko yari i Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo.
Iri niryo tangazo rya mbere Nangaa, ashizeho umukono agaragaza ko ari muri RDC.
Ibyo yashizeho umukono birimo ibi bikurikira “AFC, irahamagarira, imitwe ya politike yose ikorera k’u butaka bwa Congo, za Sosiyete sivile, urubyiruko, abagore ndetse n’AbanyeCongo bose bari mu mahanga, gushishikara, mu bikorwa bigamije gushiraho iherezo ubutegetsi, bwa Perezida Félix Tshisekedi.”
Yakomeje agira ati : “Turanashishikariza, abanyeCongo kuba umwe no kugira ngo dushake icyazana amahoro muri DRC.”
Yasoje agira ati “Turashaka, i Gihugu, gifite ubwumvikane, kwizerana no kurangwa n’umuco mwiza.”
Iri tangazo rije mu gihe leta ya Kinshasa, ishinjwa na M23 kongera kugaba ibitero bakoresheje indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25, aho bya navuzwe ko biriya bitero byasize bihitanye abasivile benshi, abandi bagakomereka.