Umuvugizi wa Guverinama y’u Rwanda Yolande Makolo yihanangirije Leta y’u Burundi ku magambo iherutse gutangaza ivuga ko Leta y’u Rwanda ifasha umutwe w’inyeshyamba wa Red Tabara ubarwanya.
Ibi yabigarutseho mu itangazo yashyize hanze na Yolande Makolo, aho yagarutse ku magambo Perezida w’u Burundi aherutse kugirana n’itangangazamakuru akavuga ko Leta y’u Rwanda ifasha umutwe w’inyeshyamba wa Red Tabara .
Muri iryo tangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rivuga ko uwo mutwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Iryo tangazo kandi rikomeza rigira riti “U Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo runaka n’umutwe w’abarwanyi b’Abarundi uwo ari wo wose.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Leta y’u Rwanda iherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi b’Abarundi bari barambutse umupaka bakaza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Yolande Makolo avuga ko icyo gikorwa cyahagarariwe n’Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga bigari rushinzwe ubugenzuzi bw’imipaka rwitwa “Expanded Joint Verification Mechanism”.
Leta y’u Rwanda isaba iy’u Burundi kunyuza ibibazo mu nzira za Dipolomasi, aho bishobora gukemurirwa mu buryo bwa gicuti.