Amerika yemeye ibyavuye mu matora byatangajwe na komisiyo yigenga ishinzwe amatora (CENI) ya Congo (RDC) ku ya 31 Ukuboza 2023, byerekana ko Perezida Félix Tshisekedi yatsinze ku bwiganze, igira icyo isaba abakandida batanyuzwe nabyo,bifuza gukoresha ingufu mu kumuhirika.
Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’Amerika muri Congo (RDC) ryagize riti:
“Turabizi ko abakandida benshi banze kwakira ibisubizo by’agateganyo.
Icyakora, twongeye gushimangira ko inzira imwe rukumbi yo guhakana ibisubizo ibisubizo bigomba kuba binyuze mu mategeko no mu mahoro. Kwifashisha guhangana n’urugomo ntibizakemura ibibazo cyangwa ngo biteze imbere demokarasi muri RDC.
Turasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza mu buryo buboneye kandi mu mucyo ku bibazo byose byagaragaye bijyanye no kutubahiriza amategeko agenga amatora n’ibirego by’uburiganya n’ihohoterwa.
Turasaba kandi inzego zibishinzwe kurengera byimazeyo ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kugenda no guterana mu mahoro mu gihe inzira y’amatora igeze mu cyiciro cyayo cya nyuma.
Twifurije abaturage ba congo umwaka mushya mu w’amahoro no gutera imbere. ”