Ishyirahamwe ryitwa Inamahoro ryagaragaje ko ridashyigikiye na gato amagambo aheruka gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa Red- Tabara urwanya Leta y’u Burundi, bavuga ko ibi ari ugukwepa ikibazo cyawe ukacyegeka ku bandi.
Muri ayo magambo bagaragaje ko ikibazo cy’Abarundi ntaho gihuriye n’u Rwanda, bavuga ko uwabyitiranya aba adashaka ko ikibazo gikemuka nk’uko byakagombye.
Binyuze mu Muyobozi mukuru w’iryo shyirahamwe rizwi ku izina rya “Inamahoro,” umuyobozi mukuru waryo Madame Marie Louise, yagize ati: “Ikibazo cyo gushinja u Rwanda ko arirwo nyiribayazana w’ibibazo biri mu Burundi, sibyo na gato, ibibazo by’u Burundi biri mu maboko y’Abarundi kandi ko kugira ngo bikemuke bizaterwa n’uruhare Abarundi bazabigiramo babifashijwemo n’ubuyobozi.”
Yakomeje avuga ko “Kwegeka ibibazo u Burundi bufite ku bihugu by’Abaturanyi ukavuga ko aribo babitera, sinshidikanya ko aho hatarimo kwibesha. Harimo kwibesha rwose.”
Yongeyeho ko: “Ibibazo by’Abarundi, bizakemurwa nabo ubwabo. Yasoje avuga ko Igihe ingorane zawe uzazegeka ku bandi, bigaragaza ko ushaka ko inshingano zawe uzazikorerwa n’abandi.”
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ijambo rye, ku Barundi, rizosa umwaka wa 2023, yikomye u Rwanda, avuga ko rufasha Red Tabara, ko kandi bacumbikiye izo Nyeshyamba.
Yagize ati: “ Hashize iminsi tuganira n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ku kibazo cya Red Tabara, tuziko bazabohereza mu Burundi ngo bacirwe urubanza ariko twaje gusanga u Rwanda ruducenga, ahubwo barimo gushaka uko batera u Burundi.”
“Tugiye gufata Ingamba nshya ku Rwanda, tuzasaba amahanga adufashe kw’ikoma u Rwanda, ru cyumbikiye Red Tabara.”
Ndayishimiye kandi, yashinje u mutwe wa M23 ko urimo abarwanyi ba Red Tabara. Ibyo M23 itera utwatsi ahubwo bagashinja leta y’u Burundi, guhabwa ruswa na Leta ya Congo, kugira ngo Ingabo z’u Burundi zifatanye na FDLR, FARDC na Wazalendo, ku rwanya umutwe wa M23.
Ubwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagezaga ijambo ku banyarwanda, tariki ya 31/12/2023, yavuze ko icyo azakomeza gushyira imbere ko ari umutekano w’Abanyarwanda ko kandi abatekereza gushwanyaguza u Rwanda aribo bizabaho.
Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose n’ubwo kenshi byaba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugirango Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.”
Yongeyeho ko “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza? icyo tuzi niki se? Aho gushwanyagurika, twarahageze turahazi, ahubwo bizaba kubatekereza kugira gutyo.”
Yakosoje agira ati: “Nta gishobora kutubaho kiri hanyuma y’ibyatubayeho, ubwo rero Ushobora ku dukiriraho cyangwa kudukoresha kugirango agere ku bye, ibyo biramureba.”
Iri shyirahamwe ryunze mu ry’AbanyaPolitiki bamaze bavuga ko gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri mu Burundi ari ukwirengagiza byinshi ugushakira ikibazo aho kitari.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com