Igihugu cya Uganda cyareze Kenya mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) nyuma y’aho iki gihugu cyanze ko ikigo cya Uganda cyamamaza ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli gikorera k’ubutaka bwacyo no gukurikirana ibyoherejwe muri Uganda.
Ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni bwatanze ikirego bugaragaza ko imikoranire mu bya dipolomasi itameze neza hagati y’ibihugu byombi n’abafatanyabikorwa babyo.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, Kenya yanze guha icyangombwa Sosiyete yo muri Uganda (Uganda National Oil Corporation (Unoc) kiyemerera gukorera mu gihugu imirimo yo kwamamaza, byatumye Uganda yitabaza Urukiko rwa EAC.
Uganda ivuga ko Kenya yanze kubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata yo gufasha Kampala kwinjiza ibikomoka kuri peteroli bivuye muri Kenya.
Ku rundi ruhande, Kenya ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko hari amabwiriza Unoc yagombaga kubahiriza kugira ngo ihabwe icyangombwa.
Mu byo Unoc yasabwaga harimo kugaragaza icyemezo cy’ibyacurujwe ku mwaka bingana na litiro miliyoni 6,6 z’ibikomoka kuri peteroli byo mu bwobo butandukanye, kugaragaza ko ifite ububiko bwemewe n’amategeko bw’ibikomoka kuri peteroli na sistasiyo nibura eshanu zibicuruza imbere mu gihugu.