Leta ya Turukiya imaze igihe ihanganye na Israel yataye muri yombi abantu 33 bakekwaho kuba abakozi b’ikigo cy’ubutasi cya Israel, aba bose batawe muri yombi nta n’umwe hatangajwe ubwenegihugu bwe uretse kuba bakekwaho kuba abakozi b’ikigo cy’Ubutasi cya Mossad.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 2 Mutarama 2023,ubwo ikigo gishinzwe ubutasi cya Turukiya cyatangazaga ko hari intasi zo muri Israel cyafashe ndetse ko kikiri gukurikirana ibyazo.
Aba bakekwaho ubutasi bakusanyirijwe mu bitero byagabwe mu ntara umunani zikikije Istanbul, nk’uko abikorera ku giti cyabo DHA ndetse n’ibigo bya Leta bya Anadolu bibitangaza, bakomeza bavuga ko mu nshingano zabo harimo gushimuta no gukora imirimo y’ubutasi
Amakuru avuga ko inzego z’umutekano za Turukiya zikomeje gushakisha abandi 13 bakekwaho kuba baragize uruhare mu butasi mpuzamahanga mu izina rya Israel
Erdogan yasabye ko abayobozi ba Israel n’abayobozi ba Politiki bakurikiranwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha I Lahaye
Avuze ibi ashingiye ku ntambara ikomeje guhuza Israel n’umutwe w’Iterabwoba wa Hamas ubarizwa muri Gaza aho imibare y’abapfa ikomeje kwiyongera k’uburyo bukabije.
Ibi kandi bibaye mu gihe Igisirikare cya Israel (IDF), kuri uyu wa 1 Mutarama 2024, cyatangaje ko kizatuza ari uko kimaze kurimbura umutwe wa Hamas burundu.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com