Mu itangazo ryashizwe hanze n’umutwe w’Inyeshyamba wa M23, ryifuriza umwaka mushya muhire wa 2024 Abenegihugu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo by’umwihariko abo mu bice uyu mutwe ugenzura, batangaje ko ikibaraje inshinga ari ukubagarurira amahoro, kurengera uburenganzira bwabo no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 2 Mutarama 2024, mu itangazo ryashyizweho umukono na Bertrand Bisimwa, Umuyobozi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa M23, yizeza abaturage ko ntaho bateze kujya kandi ko ntakizabakoma imbere bagomba guharanira ko akarengane n’ihohoterwa bikorerwa abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bicika nabo bakabaho nk’abandi banyagihugu bose.
Muri iryo tangazo bagize bati “Umwaka wa 2023 urarangiye, twinjiye mu mwaka mushya wa 2024, Umutwe wa M23, wiifurije abaturage bose kubona ibyiza n’amahoro arambye, guhirwa no gutunganirwa.”
Ryakomeje rigita riti “Intego yacu nyamukuru ni ukubona uburyo mubaho amahoro, haba mu iterambere ndetse no mu bundi buzima busanzwe bwa buri munsi.”
Perezida w’Umutwe w’Inyeshyamba wa M23, yakomeje avuga ibyo Abaturage baturiye uduce bagenzura bamaze kugeraho muri ibi bihe bitoroshye.
Yagize ati “Amashuri yarafunguye, ku banyeshuri biga ku mashuri Abanza, Ayisumbuye ndetse na Kaminuza. Kubasenga insengero zirafunguye mu buryo bwose nk’uko byari bisanzwe kera.”
Yanavuze no kubikorwa by’iterambere, bifasha abaturage mu buzima busanzwe, yavuze ko amasoko n’inganda aho baherereye zirimo gukora mu rwego rwo kugira ngo abaturage babeho neza.
Perezida w’Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 kandi yasezeranyije abaturage kuzabashakira Umutekano mwiza, aho yavuze ko Ubujura, ibijyanye n’ibibangamira ubuzima bw’Abaturage, ibyo byose tuzabirwanya mu buryo bwose bushoboka, mu bice tugenzura ndetse no mu bindi bice biri mbere.
Muri iryo tangazo Bisimwa yamenyesheje Perezida Félix Antoine Tshisekedi, n’abo bakorana, ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika, zamutegetse ko akwiye kurangiza intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibindi mwasoma iryo tangazo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com