Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rwatangaje ko umunsi ntaregwa ku bashaka kurugezaho ibirego byerekeranye n’ibyatangajwe na komisiyo y’amatora (Ceni) ari uyu wa gatatu tariki ya 03 Mutarama 2024.
Uru rukiko rwatangaje ko umukandida utaranyuzwe n’amajwi yatangajwe na Ceni ku byerekeranye n’amatora yabaye kuwa 20 ukuboza 2023 yabitanga maze nayo ikabisuzuma.
Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora (Ceni) yatangaje by’agateganyo ko Fèlix Antoine Tshisekedi ari we wegukanye itsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu n’amajwi y’agateganyo 73,34%, ibintu byamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Umukandida wazaga ku mwanya wa mbere mu bari bahanganye na Fèlix Antoine Tshisekedi, Moise Katumbi we yamaze gutangaza ko atazigera yitabaza urwo rukiko ngo ruvuguruze ibyatangajwe na Ceni kuko ngo amanyanga yakozwe niyo komisiyo, n’ubundi atizera ko yakosorwa na rwo kuko urwo rukiko atarwizeye.
Abakandida nka Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege bamaze kwemeza ko ibyatangajwe na Ceni nta gaciro bikwiye guhabwa banahamagarira abaturage kujya mu mihanda ngo babyamagane n’ubwo batigeze bavuga niba bazitabaza urukiko kugirango barusabe kubitesha agaciro.
Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga ruvuga ko ruzasuzuma ubusabe ruzaba rwashyikirijwe mu gihe cy’iminsi irindwi, maze rukazatangaza ibyo rwabonye muri ubwo busabe kuwa 11 Mutarama 2024, kandi bikaba biteganyijwe ko urwo rukiko ruzatangaza uwegukanye itsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu kuwa 12 Mutarama 2024.
Urukiko rutangaje iyi tariki ntaregwa mu gihe abarwanya ubutegetsi bwa Congo yaba abitabiriye amatora n’abatarayitabiriye baramaze gutangaza ko Felix Antoine Tshisekedi batamwemera nk’uwatsinze amatora ahubwo ko yafashe ubutegetsi ku ngufu abifashijwemo na Ceni.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com