Mu ijambo rye Jenerali John Tshibangu yagaragaje uburyo muri Congo hariho abasirikare bo mu muryango w’Abatutsi batanze byose mu gisirikare cya Congo, barwanira ubusugire bw’igihugu imyaka myinshi bamagana imigambi y’abanzi b’igihugu ariko uyumunsi bafatwa nk’ “Abanyarwanda”. Ikintu abona ko ari ivangura.
Uyu mu Jenerali yemeza ko hari abahemu kuri buri ruhande mu miryango yose iri muri Congo akanemeza ko hariho n’abizerwa ku mpande zombi.
Yagize ati: “Ndabakangurira mwe baturage n’abasirikare kudaha umwanya abategetsi babacamo ibice, bashingiye ku moko , inzangano, imvugo zibiba urwango zikwiye kwamaganwa muri Congo kugira ngo tugire igihugu gifite abaturage bunze ubumwe ,Congo ikomeye kandi itera imbere. Kwita abaturage bacu abanyarwanda ntacyo byatugezaho kuko abeza bava ku mpande zose kandi n’ababi bava ku mpande zose mu miryango yabanyekongo.”
Uyu mujenerali yavuze iri jambo mu rurimi rw’iringala rukunda gukoreshwa na Felix Tshisekedi iyo abwira abasirikare.
Uyu mujenerali akaba avuze ibi nyuma yuko Felix Tshisekedi atangajwe ko ariwe wegukanye itsinzi y’umukuru w’igihugu kandi akaba yaragiye yinangira mu gushyira mubikorwa amasezerano yagiranye n’umutwe wa M23 we yita abanyarwanda, ndetse bamwe mu basirikare bo mu ngabo za leta bavuga ikinyarwanda bakaba baragiye bahohoterwa.
Amagambo y’uyu mujenerali akaba yakiranywe akanyamuneza n’abatavuga rumwe n’abakongomani benshi b’abategetsi bakundaga kugaragaza ibitekerezo mu mbwirwaruhame zabo byuzuye urwango n’ubuhezanguni bushingiye ku ivangura.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com