Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyangiro (Rwanda TVET Board), cyagaragarije urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, ibyiza byo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ko ari byo bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ni mu bukangurambaga bwatangijwe mu Rwanda, bwo gushishikariza abato kwiga aya masomo akenewe muri iki gihe.
Umuyobozi Mukuru, wa RTB, Umukunzi Paul yavuze ko kugira ngo ejo h’abakiri bato hazabe heza, bagomba kwiga imyuga.
Yagize ati “Turi muri ubu bukangurambaga kugira ngo duhure n’urubyiruko tuganire kuri ejo hazaza habo, turebere hamwe aho ikoranabuhanga riri kwerekeza ku bijyanye n’ikoranabuhanga, dukeneye Urubyiruko ruzabaho rufite ubumenyi bukenewe bugaragara ku isoko mpuzamahanga bityo urubyiruko rukagaragaza uruhare rwabo mu kubaka ubukungu bw’Igihugu cyacu.”
Ni mu bukangurambaga buzamara icyumweru, bubaye mu gihe habura icyumweru ngo umwaka w’amashuri wa 2022-2023 utangire.
Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko muri 2024, urubyiruko rurangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, nibura 65% bazajya bajya mu mashuri yigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.
RTB igaragaza ko kugeza ubu iyi ntego igeze kuri 31,9% kandi ko icyizere gihari kuko imibare y’urubyiruko rujya muri aya mashuri ikomeje kwiyongera.
Minisiteri y’Uburezi kandi muri iki cyumweru yashyize hanze amabwiriza mashya ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, aho umunyeshuri utaha azajya yishyirirwa 19 500 Frw naho uwiga aba mu kigo akazajya yishyurirwa 85 000 Frw.
Iyi Minisiteri ivuga ko aya mabwiriza azanatuma imwe mu mbogamizi yajyaga ituma abanyenshuri batajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ivaho kuko bavugaga ko ahenda cyane.
MINEDUC kandi itangaza ko amafaranga yajyaga ishyira mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro yavuye kuri Miliyari 5 Frw akagera kuri Miliyari 8 Frw mu rwego rwo gukomeza guha imbaraga aya mashuri ndetse no korohereza ababyeyi kuyoherezamo abana babo.
Charlotte
RWANDATRIBUNE.COM