Ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa rirasaba ubufasha perezida wa Congo Felix Tshisekedi kugirango rihindure ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ryabimusabye ubwo ryamushimiraga ku ntsinzi ye mu matora aheruka atavugwaho rumwe.
Iri shyaka mu butumwa ryoherereje Tshisekedi ryemeje ko ryifuza gukorana na Felix Tshisekedi nk’umu ‘guide’ kugirango bagarure demokarasi mu Rwanda, ari na ko bamushimira kuba yongeye gutorwa.
« RNC, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu buhungiro mbereye umuhuzabikorwa, ririfuza cyane ko demokarasi Isi yose yabonye mu bikorwa mu gihugu cyanyu mu matora aheruka igera no mu Rwanda. RNC irifuza gukorana namwe nk’utumurikira inzira muri urwo rwego… » uyu ni Emmanuel Hakizimana,Umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada.
RNC ishimira ubuzima bwa demokarasi muri Kongo, RNC yemeje ko yifuza gukorana na Félix Tshisekedi “nk’umuyobozi” kugira ngo hashyirweho demokarasi mu Rwanda, mu gihe amushimira ko yongeye gutorwa ku buyobozi bwa DRC nk’uko bitangazwa na Mediacongo.net ndetse na BWIZA.COM dukesha iyi nkuru.
RNC irashaka kwifatanya na Perezida Tshisekedi nyuma y’uko uyu aherutse kugaragaza ku mugaragaro umugambi afite wo gutera u Rwanda ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora aheruka.
Ubu yerekeje amaso kuri Tshisekedi mu gihe mu 2019 ifatanyije n’ihuriro rya P5 ryari ririmo imitwe itandukanye, bagerageje gutera u Rwanda mu 2019 ariko bagahita bacibwa intege byihuse n’Igisirikare cy’u Rwanda abenshi mu bagize iri huriro bakisanga mu Rwanda nyuma yo gufatirwa mu mashyamba ya Congo.
Ihuriro P5 ni ihuriro risa nk’iritakiriho ryari rigizwe n’amashyaka akorera mu buhungiro arimo IPDP-Imanzi, Amahoro PC, RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire na PS-Imberakuri igice cya Me Bernard Ntaganda.
RNC kandi yashimye abaturage ba Congo uruhare runini bagize mu matora rivuga ko bakoze mu mahoro mu gukoresha uburenganzira bwabo bw’itegeko nshinga nyamara hari intenge nyinshi zagiye zigaragazwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri aya matora yo kuwa 20 Ukuboza.