Joseph Kabila wayoboye Congo Kinshasa ari nawe Felix Tshisekedi yasimbuye ku butegetsi , yashimiye Felix Tshisekedi kuba yarongeye gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora icyo gihugu.
Mu butumwa yatanze yagize ati: “Twishimiye kandi twifurije kuzakomeza gutsinda, umukuru w’igihugu watowe Bwana Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yizere neza ko nzamuba hafi igihe cyose azaba abikeneye.”
Ni mu gihe mu minsi ishize ihuriro ry’amashyaka rikuriwe na Kabila ryitwa FCC ryari ryanenze uko amatora y’umukuru wigihugu yateguwe, rinerekana impungenge ku bizayavamo.
Icyo gihe FCC yari yatangaje ko abaturage basabwa kuzakurikiza ibyo iri huriro rizabasaba mu minsi iri imbere, none kuri ubu biragaragara ko FCC ishobora kuba yanze kujya mubyo guhangana n’ubutegetsi.