Mu buzima busanzwe iyo abantu bashinze urugo, kenshi baba bashaka kunguka kandi ibyo bigerwa ho iyo umushyikirano w’aba bombi ugenda neza. Abashakanye barushaho gusabana uko bakorana imibonano mpuzabitsina neza.
Uretse abashakanye ariko hari n’abakora iki gikorwa cy’abashakanye kandi bakiri ingaragu, ariko bo ubushakashatsi bwagaragaje ko ari bibi cyane.
Dusanzwe tuziko uretse indwara n’imyaku nta kindi cyiza cy’ubusambanyi. Nyamara imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ingenzi cyane byaba ku rukundo rwabo no ku buzima bwabo muri rusange.
Ubusanzwe akamaro ka mbere k’imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ukororoka, ikindi nuko byongera kwisanzuranaho no gukomeza urukundo rwabo. Si ibyo gusa kuko imibonano mpuzabitsina yongerera ubuzima bwiza abashakanye. Gusa ntitwabura kubibutsa ko gukora imibonano mpuzabitsina utarashinga urwawe rugo bishobora kugukururira ibibazo byinshi akaba ari nayo mpamvu ugomba kubyirinda.
Dore n’ibindi by’ingenzi imibonano mpuzabitsina ifasha umugore:
Imibonano mpuzabitsina ivura umugore gutekereza cyane no kugira umushiha, ikamutera akanyamuneza no kugwa neza.
- Ituma asinzira neza. Iyo umugore adaheruka imibonano mpuzabitsina, bishobora kumuviramo kubura ibitotsi.
- Ituma amaraso yasigaye mu nda mu kwezi k’umugore ashirayo vuba.
- Yongerera umubiri ubushobozi bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe.
- Irinda umugore kuba yararikira undi mugabo mu buryo bukabije.
- Si ku mugore gusa kuko n’umugabo imibonano mpuzabitsina imufasha kudahora yiroteraho.
- Imibonano mpuzabitsina ya buri munsi ituma amaraso atembera neza mu mubiri wa muntu
- Imibonanano mpuzabitsina ivura umunaniro (stress)
- Bituma umuntu agira uruhu rwiza
- Bituma abashakanye bagirana uburambe bw’igihe kirekire
Gusa aha barangiza berekana ko bamwe mu badakora imibonano mpuzabitsina neza bagira ibyago byo kubikuramo ubuzima bubi, aha bakibanda cyane nk’igihe umugore atabashije kurangiza kuko ngo bimuviramo guhorana ibibazo mu mikorere y’umubiri.
Rwandatribune.com