Ejo kuwa kane tariki 4/1/2024 saa saba z’amanywa, abaturage bo muri teritwari ya Masisi, gurupoma ya mufuni shanga, collectivite y’abahunde byumwihariko muduce twa: Bitonga, Ngenje, Kabalekasha, Kalambairo, Bukiro, biriwe mu rusaku rw amasasu rwakomotse mu kuba abarwanyi ba Nyatura( Amls) iyobowe na Col. Kagiri (wo mubwoko bw’abahutu) yarwanye na Apcls yo mu mutwe wa Mayimayi iyobowe na Gen. Karayire Janvier (wo mu bwoko bw’abahunde).
Byatangiye Apcls ifashe imbunda irasa Col. Bagabo wo kuruhande rwa Kagiri biza byiyongera mu kuba Apcls ishaka kwishyuza imisoro y’abaturage yonyine, bagera ku bavuga ikinyarwanda bakabigirizaho nkana ,ku buryo hari n’abicwa iyo babuze icyo gutanga kuri bariyeri.
Mu cyumweru cyashize hari diregiteri w’ikigo cy’amashuri yo muri Luke witwa Sebahinzi n’umwarimu witwa Bernard wo muri Ntete bishwe na Apcls bazira ko bavuga ikinyarwanda!
Amakuru aturuka ku isoko ya Rwanda Tribune iri ku musozi wa Buragiza ivuga ko Apcls yatangiye yita Kagiri ko akorana na M23, nuko nyuma bamurasira umusirikare, nyuma nawe ararakara niko kwirukankana Apcls,abaturage b’abahunde babonye Apcls ihunze nabo bafata utwangushye bakwira imishwaro, berekeza mu majyepfo ya kivu muri territoire ya kalehe muduce twa Cheya, Kalungu, Minova, Bwisha, Kinshinji ho muri gurupoma ya Buzi.
Tubibutse ko yaba Apcls yaba Nyatuta(amls) babarizwa mumutwe wa Wazalendo,umutwe washizweho na Perezida wa RDC Felix Tshisekedi Chilombo,amasasu n’ imbunda biri gukoreshwa ni bimwe bahawe na ba guverineri Chaligonza na Chilimwami.