Umuyobozi wa ANR (Agence National de Renseignements) mu Mimembwe yatawe muri yombi hamwe n’Umudamu we bakekwaho gufasha Twirwaneho yo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Itabwa ry’abo ryabaye kuri uyu wa 5 Mutarama 2024, bavuga ko kuba ari uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge ashobora kuba agura amasasu akayafashisha abo muri Twirwaneho.
Aya makuru yemejwe n’Abaturage baturiye Komine Minembwe, aho bagize bati : “Mu Minembwe, twari amahoro, ndetse n’Isoko rirema kuwa gatanu ryari ryaremye neza, Ariko bije kugera mu masaha y’igicamunsi, abasirikare bisuka mu Gatanu bafata Sostene n’Umudamu we Toto.”
Aya makuru kandi akomeza avuga ko Sostene Serugaba, wari umuyobozi mukuru wa ANR, ko ashobora koherezwa i Kinshasa, gufungirwayo, nk’uko byagiye bigendekera abandi bashinjwe ibyo byaha.
Uyu Muyozi wafunzwe yitwa Sostene Serugaba akaba yari amaze imyaka imyaka 17 ayobora ANR ariko kuko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bose bashinjwa gufasha Twirwaneho na M23 bikarangira bafunzwe, biragaragara ko n’uyu yagiye muri uwo mujyo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com