Mu gihe abanyarwanda bitegura kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu ku nshuro ya 30,urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu,imidari ,n’impeta zishimwe rwasoye itangazo rigenewe abanyamakuru ndetse rinasobanura uburyo uyu munsi uzizihizwa n’ibikorwa biteganyijwe kuri uyu munsi kuwa 01 Gashyantare 2024.
Uru rwego rwatangaje ko uyu mwaka , umunsi w’intwari z’igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 30 ,ufite insanganyamatsiko igira iti”ubutwari mu banyarwanda ,agaciro kacu.”
Uru rwego kandi rwatangaje ko rushishikariza abanyarwanda gukomeza guharanira kwigira, kwihesha agaciro, kwishakamo ibisubizo, gusigasira ibyagezweho no kwihitiramo ibibabereye nk’abanyarwanda.”
Ibikorwa bizakorwa ku munsi w’intwari bigaragara muri iryo tangazo.
Umunsi w’intwari ugiye kwizihizwa mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ayabadepite kandi bakaba bagiye kuwizihiza banyotewe no gukomeza kuyoborwa neza n’kuko ariyo mahitamo yabo.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com