Muri Congo (RDC), abasirikare bitwaje imbunda ziremereye n’imodoka z’igisirikare, bazengurutse inzu y’umukandida wiyamamarizaga kuba Perezida Moise Katumbi ahitwa Kashobwe.
Aba basirikare bavuga ko bahawe amabwiriza yo kumubuza kuva aho yari atuye.
Hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga Katumbi ari mu modoka ahatwa ibibazo n’abasirikare.
Birakekwa ko yaba azira amagambo yakomeje gutangaza avuga ko amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo atagenze neza, ko agomba gusubirwamo kuko yabayemo uburiganya.
Perezida Tshisekedi uvugwa ko yatsinze amatora, ashobora kuba afite impungenge ko Katumbi n’abamushyigikiye bashobora guteza imidugararo cyangwa guhungabanya umutekano babitewe n’uburakari.