Mu ijambo ryatangajwe na Komiseri mukuru mu muryango w’Abibumbye(ONU), mu ishami rirengera ikiremwa muntu yatangaje ko ubutegetsi bwa Congo aribwo Nyirabayazana w’amakimbirane ahari kuko n’abo badahwema kutahembera nakoresheje imvugo zambura abandi ubumuntu.
Uyu mu Komiseri usanzwe Ari n’umujyanama wihariye mu gukumira Jenocide, muri uwo muryango, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanye congo bamwe cyane cyane abari mu Burasirazuba.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu muvugizi w’ibiro by’i yi komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, ku birebana na RDC, yagize ati: “Duhangayikishijwe cyane n’imvugo zihembera amacakubiri n’urwango rushingiye ku moko, imvugo zikangurira abaturage bamwe guhohotera abandi bikwirakwizwa n’abategetsi.”
Izi mvugo Kandi nizo zaviriyemo ihohoterwa ritandumanye, abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru, Kasaï ndetse na Katanga.
Ubusanzwe ntawakagombye gukoresha imvugo zambura ubumuntu mugenzi we kuko bituma habaho amakimbirane, Ari n’ayo ashobora kubyara Jenoside bidacunzwe neza.
“IYakomeje agira ati: “Turahamagarira Abayobozi gukingura imiryango yemerera abakora iperereza kuri uru rwango, aba bikora bahanwe n’amategeko abihana.”
Ibi bibaye mugihe uwahoze ari minisitiri w’iterambere Justin Bitakwira Bihona, aheruka gutangaza amagambo yambura ubumuntu abanye congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda akanemeza ko badakwiriye kubaho. Ibi akaba yarabitangaje ubwo aheruka muri Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bitakwira, yongeye kumvikana yita Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange ko ar’Inzoka, n’andi magambo avuga ko ari ubwoko bubi bukwiye kwicwa no kwangwa.
Ibi kandi si ubwa mbere abivuze kuko bimaze kuba nk’aho ariyo ndirimbo ye hamwe n’abandi bategetsi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com