Umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour La République Moïse Katumbi yasabye ko Denis Kadima uhagarariye CENI yakwirukanwa ku kazi ndetse agakurikiranwa mu nkiko kuko ariwe watumye amatora aherutse kuba agenda nabi.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko kuwa 05 Mutarama 2024, aribwo Denis Kadima, yatangaje ko abakandida bagera kuri 82 amajwi y’abo yagizwe imfabusha.
Nyuma yabwo gato, kuwa 07 Mutarama 2024, i Shyaka rya Ensemble pour La République, rya Moïse Katumbi, ryahise rishyira icyegeranyo hanze gisaba ko Amatora yasubirwamo munzego zose kuko yabayemo uburiganya.
Kugeza ubu Moïse Katumbi akaba yasabye ko Denis Kadima yeguzwa iyi Komisiyo igashaka undi mukozi w’inyangamugayo kuko uyu we, nta bunyanga mugayo bumurangwa ho.
Moïse Katumbi, ati: “Kadima Denis, niwe wagize uruhare runini kugira ngo Amatora akorwe muburiganya. Ay’amatora yateguwe nabi nta handi ku isi haraba Amatora nkayo Kadima yateguye.”
Yakomeje agira ati: “Dukomeje kwereka abanyagihugu n’amahanga uburyo Aya matora yabayemo uburiganya bukabije,bityo twebwe tukabona ko igisubizo ari ukuyasubiramo ariko Denis Kadima we yabanje gufungwa.”
Aya matora ntiyavuzweho rumwe yose haba k’uruhande ry’umukuru w’igihugu ndetse no kurwAbadepite n’abandi.
Si ubwa mbere Kandi basaba ko amatora yabaye yateshwa agaciro kuko byatangiye kuvugwa amatora akiri kuba bavuga ko yateguwe nabi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com