Hari amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abagore b’abasirikari bakuru kandi bakomeye mu Rwanda barimo gushaka ubuhungiro mu bihugu by’amahanga, ababivuga bakitwaza ko ngo umutekano w’u Rwanda waba utifashe neza.
Ni ibintu byaje kugaragara ko ari ibitekerezo bigamije guhungabanya umudendezo w’igihugu no kuyobya intekerezo z’abanyarwanda bikorwa n’abiyita ko barwanya u Rwanda bakomeje gushaka icyatuma abantu bahugira ku binyoma byabo birirwa bahimba.
Ibi bakabikora bifashishije imbuga nkoranyambaga aho baherutse no guhimba ikinyoma cyavugaga ko Madamu Solange Kamuzinzi Mubarakh, umufasha w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yahunze u Rwanda bashyiraho n’impamvu mpimbano zigamije kugaragaza ko mu gihugu hadatekanye.
Abakwije ibyo binyoma bavugaga ko atari uyu mufasha wa Gen. Mubarakh gusa ahubwo ko hari abafasha b’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo gusaba ubuhungiro muri Amerika barimo uyu Madamu Solange Kamuzinzi Mubarakh n’uwa Gen Rwivanga umuvugizi w’igisirikari cy’u Rwanda.
Ku ikubitiro bavuze ko Solange Kamuzinzi Mubarakh, Umufasha wa Gen. Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahungiye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ibibazo by’umutekano muke mu Rwanda.
Uwiyita David Rukundo kuri Facebook nawe yanditse agira ati: Info: “Bavandimwe biravugwako umugore wa Général Mubarakh Muganga yaba ari kwaka ubuhungiro US muri ARIZONA, uwa Gen Rwivanga akaba ari kubwaka hano muri Dayton state ya Ohio.
Uwaba afite amakuru yabitugezaho kugira ngo twandikire service za Immigration.”
Nawe Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Solange K. Mubarakh, yanyomoje ayo makuru, ahishura ko abakwiza ayo makuru bagamije gushaka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga (Views) no kujagaraza intekerezo z’ababakurikira.
Yanditse agira ati: “Ngo habaye iki amakuru numva mu mihanda ya Arizona! Ngo nakoze iki? Nahunze u Rwanda? Izo ‘views’ mungurisha mumpeho icyacumi kabisa! Sha iyo bababwira Never Again mwumva iki?”
Uyu mubyeyi utigeze ashiturwa n’ibyo abo yita abahashyi, yanyujijemo aratebya agira ati: “Mujye mwohereza icyacumi mu Rwanda, murarugurisha ni rwo rubatunze!”
Solange K. Mubarakh azwi cyane nk’umuhanga mu by’amategeko wunganira abantu mu bijyanye n’amategeko, akaba ari n’umuvugabutumwa.
Ni umwe mu bagize Ihuriro ry’abafasha b’abasirikare bakunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ndetse n’abamugariye ku rugamba.
Rafiki Karimu
Rwanda tribune.com