Mu matangazo yashyizwe hanze n’amashyaka arimo; RDI Rwanda Rwiza ,Faustin Twagiramungu abereye Perezida, PS Imberakuri ya Me Ntaganda Bernard ndetse n’Ishema Party rya Padiri Nahimana, bakomeje kugaragaza uburyarya ku baturage bari kwimurwa muri Kibiraro na Kangondo, babizeza ko bazabarwanira ngo baharanire uburenganzira bwabo.
Aba banyapolitiki bari bamaze igihe bihisha inyuma y’aba baturage kugira ngo babone uko bacengeza ibitekerezo byabo byo kwangisha abaturage ubuyobozi buriho bababwira ko ibyo bari gukorerwa ari akarengane gakomeye, ko kandi hari ababibafashamo bakabavuganira nyamara ibi byose ari amaco y’inda.
Aba baturage bagizwe urwitwazo n’aba banyapolitiki bari kwimurwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bakerekezwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza bubakiwe na Leta , kugirango babe ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Si ubwambere Leta ifashe umwanzuro wo kwimura abaturage bayo bari mu manegeka bakabashyira ahantu hazima hadashobora kubangamira ubuzima bwabo, ndetse n’iterambere ryabo muri rusange, kuko iterambere ryabo ryihuta.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo , Umwali Pauline, yatangaje ko abaturage bari batuye muri Kangondo na Kibiraro bashakiwe aho bagomba kuba heza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga. Uyu muyobozi yemeza kandi ko iki cyumweru kigomba kurangira nta muturage ukibarizwa hariya hantu, yabyemera cyangwa yabyanga. Yavuze ko ku Cyumweru bagomba kumva misa bari ahantu heza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nyamara bamwe mu baturage bimuriwe muri uyu mudugudu wa Busanza bemeza ko nabo babanje kutabyumva ariko ko basanze bwari ubujiji, dore ko bavuga ko bitandukanye nk’uko Isi n’Ijuru bitandukanye
Uyu muyobozi w’akarere yatangaje ko ibirimo kuba muri Kangondo na Kibiraro biri mubyo aya mashyaka akunze kuririraho avuga ko abaturage badafite ubwisanzure mu gihugu cyabo. Aya mashyaka kandi yakomeje agaragaza ko aba baturage bahohotewe ku buryo bwose, avuga ko Leta ikomeje gufata imyanzuro itubahirije amategeko, ndetse agahamagarira abaturage bose kujya inyuma y’aba baturage ba Kibiraro na Kangondo.
Aya mashyaka, akunze kugaragara anenga imikorere ya Leta y’u Rwanda kenshi ndetse akanabinyuza mu mbuga nkoranyambaga zitandukanye, nyamara kenshi nk’uko n’abandi barwanya Leta y’u Rwanda bameze, kenshi bagaragaza ikibazo ariko bakagorwa no kugaragaza uko byakabaye bikorwa.
Ni kenshi kandi nabo ubwabo usanga badashobora kumvikana dore ko n’ubwo bavuga ko barwanya imikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda badashobora kwishyira hamwe ngo batange igitekerezo cyafasha igihugu bavuga ko bari kurwanira.
Umuhoza Yves