Hobe Nshuti Garden nibwo busitani bugezweho buhuruza benshi bavuye imihanda yose, bakabona ahantu hatuje habafasha kuruhuka cyangwa gukora ibirori bitandukanye.
Ni ubusitani bwiza cyane, bw’akataraboneka buherereye i Kigali ahitwa i Musave, mu murenge wa Bumbogo. Amafoto tuza kukwereka ni ukugusogongeza ubwiza bwaho naho ubundi wabubona neza uhibereye ukazabona n’uko ubara inkuru.
Hobe Nshuti Garden hahora hatoshye, umwuka waho urawuhumeka umubiri ugatuza, n’iyo waba ufite ibiguhangayikishije wahava wumva utuje, kubera ubwiza bw’ibigukikije waba wirebera hafi aho.
Muri ubu busitani uhasanga ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa , bamwe bakunze kuvuga ko hasa no muri Eden ivugwa muri Bibiriya, iyo uhageze usanganirwa n’impumuro y’indabo nziza zitatse amabara yose, ibiti by’imikindo y’amoko yose.
Abahatemberera bakunze kuhaha utuzina tw’utubyiniriro turimo : Umutima w’abakundana, Umunezero w’umuryango, Eden, pharmacie naturaire, n’andi mazina menshi agaragaza ubwiza bw’aha hantu. Ubaye ufite ubukwe, isabukuru y’amavuko, kwishimana n’umukunzi, gutemberana n’umuryango, aha hantu haba ari amahitamo meza utakwicuza.
Wifuza ibindi bisobanuro wabahamagara kuri telephone igendanwa 0788217686, na 0780355002, cyangwa 0788371996.