Bonaventure Sherimpuwe Umudepite uhagarariye Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru, yagaragaje impungenge atewe n’uko kuva M23 yakwigarurira umujyi wa Bunagagana n’utundi duce turi muri Teritwari ya Rutshuru ifaranga ry’igihugu( Franc Congolais) ritakihakoreshwa ngo kuko ryasimbujwe amafaranga y’ibihugu bituranyi.
Depite Bonanaventure, avuga ko ubu mu duce tugenzurwa na M23, kugirango ubashe gukora ubucuruzi, ugomba kuba ufite Amadorali , Amashingiringi ya Uganda cyangwa se ifaranga ry’u Rwanda kuva aho umutwe wa M23 utwigaruriye ubu akaba ariyo igena uko ibintu bigamba kugenda muri utwo duce .
Akomeza avuga ko ibi bishobora guteza ikibazo cy’ubukungu muri Teritwari ya Rutshuru ihererere mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ko ari ikimenyetso gishimangira ko uduce tugenzurwa na M23 tutakibarizwa kuri Leta ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yagize ati:” kuva M23 yakwigarurira bimwe mu bice bigize Teritwari ya Rutshuru, ifaranga ry’igihugu ntirigikora muri utwo duce . Ubu harakoreshwa Amadorali, Amashilingi ya Uganda n’ifaranga ry’u Rwanda mu bikorwa by’ubucuruzi byose. ugeze muri Gurupoma ya Jomba mu duce twafashwe na M23 nka Bweza,Kisigari na Busanza tutibagiwe na Bunagana ufite amafanga y’amakongomani, ntacyo wabasha kuguru .ni amafaranga y’abanyamahanga ari gukora gusa. Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko ibice bigezurwa na M23 bitakiri ubutaka bwa DRCongo ,ahubwo Byigaruriwe n’ibihgu bituranyi.’’
Yakomeje asaba Perezida Felix Tshisekedi ,gukora iyo bwabaga agashiraho ingamba zikakaye mu rwego rwo kubohoza umujyi wa Bunagana n’utundi duce twigaruriwe na M23, kugirango hasubireho ubuyobozi bwa Leta.
Twagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango agire icyo abivugaho, ariko dusanga telefone ye igendanwa itariho, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Tukaba tubijeje ko turaza kubabwira icyo M23 ibivugaho naza kuduha igisubizo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com