Salem Bazoum, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, wari warafunzwe igihe se yakorerwaga Coup D’Etat yarekuwe ahita ajyanwa mu gihugu cya Togo.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu, wavuze ko Salem Bazoum yarekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwo muri iki gihugu rwari rumufunze by’agateganyo.
Akimara kurekurwa yahise ajya mu murwa mukuru wa Togo, aho yajyanywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Robert Dussey, wari uri muri Niger ategereje ko arekurwa agahita ajyana na we.
Salem Bazoum yaregwaga ibyaha byo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwari bwasimbuye se, no gutesha agaciro inzego za Leta zahiritse se ku butegetsi.
Ababyeyi be baracyafunzwe nyuma y’uko ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Niger muri iki gihe, bukoze Coup d’Etat yabaye tariki 26 Nyakanga 2023.
Gen. Abdourahamane Tchiani wari umaze imyaka 12 ayobora umutwe w’Abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ni we wagiye k’ubutegetsi nyuma ya Coup d’état.
Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS/CEDEAO), rwategetse ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, agahirikwa k’u butegetsi ubu akaba afunganywe n’umuryango we, afungurwa ariko ntibyashyirwa mu bikorwa kugeza ubwo Niger ifatiwe ibihano, birimo no guhagarikirwa inkunga yagenerwaga.
Kuva Mohamed Bazoum yahirikwa k’ubutegetsi afungiye iwe mu rugo, hamwe n’umugore we Hadiza, bakaba bari kumwe n’umuhungu wabo Salem wagize amahirwe yo kurekurwa.
Biteganijwe ko umugore wa Perezida Bazoum, Hadiza Mabrouk, na we vuba aha azava mu rugo rwa Perezida aho afungiye mu gihe cy’amezi arenga atanu.