Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingendo muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ishami ry’Intara ya Kivu y’amajyaruguru (Nord Kivu) kigiye gusubukura ingendo zacyo ziva mu mujyi wa Goma zerekeza Beni na Butembo nyuma y’igihe kirekire cyari gishize zarahagaritswe kubera ikibazo cy’umutekano muke.
Société Provinciale de Transport (SPT) mu magambo ahinnye y’igifaransa ni ikigo kigengwa na Leta gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ntara ya Kivu y‘amajyaruguru, iki kigo kikaba cyari gisanzwe gikorera ingendo zacyo muduce twose tugize iyi ntara.
Iki kigo kikaba cyari kimaze imyaka irenga ibiri kidakorera ingendo zacyo muduce twa Beni na Butembo turi mu majyaruguru y’umujyi wa Goma muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, bitewe n’ibibazo by’umutekano muke mu muhanda uva Goma ujya muri ibyo bice dore ko imodoka zabanzaga kunyura muri Teritwari ya Rutshuru, imaze igihe yugarijwe n’intamabara iri hagati y’Ingabo za Leta, Imitwe izishyigikiye n’umutwe wa M23 urwanya Leta.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iki kigo, ryemeza ko izi ngendo zizasubukurwa guhera tariki 14 Mutarama 2024. Iki kigo kandi cyatangaje ko izi ngendo zizajya zica mu bihugu by’u Rwanda na Uganda kugira ngo zigere mu mujyi wa Goma.
Abajya mu mujyi wa Butembo bakoresheje SPT bazajya banyura mu Rwanda kugira ngo bagereyo, n’abava mu mujyi wa Butembo baza Goma nabo bigende bityo.
Ni icyemezo kitakiriwe neza n’abaturage b’umujyi wa Goma ngo kubera ko batizeye umutekano wabo mugihe baba banyuze mu Rwanda.
Umwe mubaturage b’umujyi wa Goma yagize ati: “Niba hari umuturage wakwemera kujya Beni anyuze mu Rwanda akoresheje imodoka za Sosiyete ya SPT bisobanuye ko yaba afatanyije n’umwanzi uturwanya umunsi ku wundi, ntabwo twakwemera kunyura mu Rwanda ngo tujye mu zindi Teritwari zacu twari dusanzwe tujyamo neza, ibyo turabyanze rwose kandi ntitwabikora.
Abandi baturage bavuganye n’umunyamakuru w’ijwi ry’ Amerika dukesha iyi nkuru barimo na Mariko Kavunjira yagize ati: “Abantu bazagira ikihe cyizere ko abantu bavuye za Beni bazabanyura mu Rwanda ko aribo binjiye mu mujyi wa Goma. Kuva ku mupaka wahano ukajya mu Rwanda ukava mu Rwanda winjira Beni na Butembo ibyo urabona ni urugendo rurerure cyane kandi mbere twari dusanzwe dukoresha imodoka za SPT ariko urugendo rwabaga rworoshye”.
“Twebwe nk’abakongomani kutubwira ngo dukoreshe u Rwanda kugira ngo tujye mu yindi ntara biragoye kandi twe ibyo ntabwo twabikora rwose twari tumenyereye ingendo za SPT zinyuze ku butaka bwacu ariko ubungubu urabona ari ibintu bidashoboka kandi twereka Guverinoma yacu ko ibyo bitagomba gushoboka habe na gato”.
Nubwo aba banyekongo batishimiye iki cyemezo cy’iki kigo SPT ubuyobozi bwo burabamara impungenge ko ntakibazo cy’umutekano wabo.
Jerome SIMPAKIRU umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho muri iki kigo yagize ati: “Sosiyete yacu yari yarahagaritse ingendo kandi ibyo birumvikana yemwe niyo mpamvu y’izo mpungenge zose ziri mu baturage, ubungubu ikiturangaje imbere ni ukubizeza ko ibintu byose biri ku muronko, abantu bazajya bagenda nk’ibisanzwe kandi umutekano wabo uzarindwa neza.
Ibyokuvuga ko kubanyuza mu Rwanda bifitanye isano n’umutekano utari mwiza muri Congo, Oya! Impamvu ihari ni imwe gusa ni uko muri uriya muhanda dusanzwe dukoresha utameze neza. Kuba rero twasubukura ibikorwa byacu tunyuze ku butaka bw’u Rwanda ni ibintu by’ingenzi kandi bizafasha benshi.”
Ikibazo nyamukuru gitera ibigo bitandukanye kudakoresha umuhanda uva Goma ujya Beni na Butembo ni ikibazo cy’umutekano muke muri ibi bice bityo abanyekongo bakaba basaba Leta ko yakora ibishoboka byose mu kugarura umutekano bakongera gusubira mubuzima bwabo bwa buri munsi.
Umwe mubaturage ba Congo yagize ati: Ubutegetsi bwa Congo burebye kure cyane bwashakisha uko bukora iyo bwabaga kugirango zino nzira za Goma, Beni, Butembo kugira ngo zibe nziza kugira ngo igihe imodoka zaba zishaka kujya Beni zibe zitaca mu gihugu kiba kiri kutwendereza.
Uretse SPT hari n’izindi Sosiyete zitwara abagenzi zitagikorera muri uyu muhanda uva Goma ujya Beni na Butembo, muri zo twavuga nka ATRAMECO na PREMIDIS zikora ibikorwa by’ubwubatsi no gusana imihanda yangiritse n’izindi ubu zikoresha inzira ya Kitchanga muri Teritwari ya Masisi.
Umwe mubayobozi b’izi Sosiyeti utashatse ko izina rye rimenyekana kubera impamvu z’umutekano we yavuze ko impamvu ari uko imitwe yitwaje intwaro irimo Nyatura, MAIMAI na M23 n’indi yose yishyuza imisoro irenze kurusha uko byari bimeze.
Yagize ati: “Urebye imisoro bishyuza biteye ubwoba rwose, mbere twarahanyuraga tukishyura amafaranga makeya cyane ugereranyije n’uko ubungubu birimo gukorwa, murabizi abarimo kwishyuza ayo mafaranga ni M23 ndetse n’utundi duce habamo MAIMAI ndetse na Nyatura, barimo kwishyuza ayo mafaranga ibyo rero bigora abakoresha uriya muhanda.
Uduce twa Beni na Butembo ni tumwe mu duce dufatwa nk’ikigega kigaburira umujyi wa Goma ibyo kurya byari bisanzwe binyuzwa mu nzira ya Rutchuru. Kuva Goma ujya Beni na Butembo ni urugendo rw’ibirometero 355km, rukaba urugendo rw’amasaha 12 arenga.
Rafiki Karimu
Rwanda tribune.com