Mu gihugu cy’u Bwongereza kuri uyu wa kabiri ushize batoye kugira ibanga ikiguzi cya gahunda yo kohereza abimukira nyuma y’uko ishyaka ry’Abakozi ryari ryagerageje guhatira leta gushyira ahagaragara ibikubiye mu masezerano yakozwe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.
Yvette Cooper, wo mu ishyaka ry’Abakozi ryasabaga gushyira ahagaragara ibyemeranyijwe muri iyi gahunda, gusobanura ukuntu u Bwongereza bwijeje u Rwanda miliyoni 400 z’Ama-poundy.
Hejuru y’ibyo, yagereranije ko bishobora gutwara abasoreshwa Ama-pound 200.000 kuri buri muntu uzoherezwa mu Rwanda.
Imbere y’abadepite, Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Tom Pursglove , yanze kuvuguruza iyo mibare.
Madamu Cooper yamubwiye ati: “Abasoreshwa bafite uburenganzira bwo kumenya umubare w’amafaranga yabo iyi Guverinoma yasezeranije Guverinoma y’u Rwanda nk’ingurane
Ariko nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Mirror, abadepite 304 kuri 228 batoye barwanya icyifuzo cy’ishyaka ry’Abakozi ryasabaga gushyira ahagaragara igiciro cy’iyi gahunda n’inyandiko z’ingenzi zijyanye na yo.
Yvette Cooper yabajije impamvu Guverinoma yashyize ahagaragara ikiguzi cy’Ama-Pound miliyoni 63 cy’amasezerano yagiranye n’u Bufaransa ariko ikanga gutangaza ikiguzi cy’amasezerano y’u Rwanda.
Hagati aho, Dame Diana Johnson ukuriye komite ishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, yavuze kuba guverinoma yanze gushyira ahagaragara ayo makuru bigaragaza ko hari “ikintu kitagenda”.
Madamu Cooper yerekanye ko impapuro zasohowe kuri BBC zagaragaje ko Minisitiri w’Intebe, Rish Sunak, igihe yari ashinzwe imari, yari afite “gushidikanya gukomeye” ku bijyanye n’uko umushinga uzakora.
Ati: “Minisitiri w’intebe aracyakomeza gahunda atemera, adatekereza ko izakora, azi ko bihenze cyane kuko afite intege nke cyane zo kutabikora.” “Ushobora kubibona mu maso ye ko atabishyigikiye, atabyemera rwose….”
Madamu Cooper yavuze ko amasezerano y’u Rwanda ahenze bidasanzwe” mbere yo gutuka ikipe nkuru ya Rishi Sunak ati: “Niba abaministre batemeranya n’ibyo maze kuvuga, none ni iki duhisha? Gusa mutwereke ukuri.”
Kugeza ubu Guverinoma yahatiwe kwemera ko miliyoni 290 z’amapound zahawe u Rwanda, muri zo hakaba hamaze kwishyurwa miliyoni 240. Iyi mibare nay o yashyizwe ahagaragara n’u Rwanda iyo bitaba ibyo yari gukomeza kuba ibanga.
Ariko abaminisitiri banze kuvuga umubare w’andi mafaranga bemeye kwishyura muri 2025 na 2026 – nubwo bivugwa ko buri mwaka hazishyurwa miliyoni 50 z’amapound.
U Bwongereza kandi buzishyura amafaranga kuri buri muntu uzoherezwa, nubwo Guverinoma yanze kuvuga umubare w’amafaranga.
Mu mpeshyi ishize, ikigereranyo cyashyizwe ahagaragara n’ibiro bishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu cyagaragaje ko ayo mafaranga ashobora kuba Ama-Pound 169.000.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com