Komisiyo yigenga ishinzwe gutegura amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI) yatunzwe urutoki ko yanyereje amadorari y’Amerika agera kuri miliyari 1, 3 yari yateguwe gukoreshwa mu matora yabaye kuwa 20 Ukuboza 2023, bituma amatora atagenda neza.
Ibi byagarutsweho na Martin Fayulu wari mu bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma bikaza gutangazwa ko yatsinzwe nyamara we akemeza ko hakoreshejwe uburiganaya kugirango hatangazwe ko yatsinzwe.
Ibi kandi byongeye kuvugwa n’ishyaka Essemble pour la Republique rya Moise Katumbi , ubwo ryashyiraga hanze ibimenyetso n’urutonde bigaragagaza ko amatora atagenze neza, ubwo banasabiraga umuyobozi wa CENI Denis Kadima kweguzwa agakurikiranwa n’ubutabera.
Aya matora kandi ntiyahemwe kuvugwamo uburiganya kuko n’abandi bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo bakunze kubigarukaho bavugako CENI yakoresheje uburiganya.
Ibi byarushishijeho kuba ibibazo kuwa 5 Mutarama 2024, ubwo CENI yatangazaga ko amajwi y’Abadepite atakibaruwe, kuberako hakoreshejwe uburiganya, bityo akagirwa imfabusa.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com