Byamenyekanye ko Leta y’u Burundi yamaze gufunga imipaka yose ihuza u Burundi n’igihugu cy’u Rwanda.
Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane, tariki 11 Mutarama mu 2024, kuko aribwo abambukaga bagana i Burundi navuye mu Rwanda, batangiye gusubizwa inyuma n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’iki gihugu cy’u Burundi.
Amakuru twamenye yemeza ko ibyo gufungwa kw’imipaka byashimangiwe na Ministre w’umutekano mu gihugu cy’u Burundi Martin NITERETSE, mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye mu ntara ya Kayanza.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye yaciye amarenga ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara, uvugwaho guteza umutekano muke mu Burundi.