Amamesa ni amavuta asa n’afashe iyo atarahura n’ubushyuhe akaba atangira kuyenga iyo ubushyuhe bugeze kuri dogere 35 za Selisiyusi (35°C).
Amamesa aza ku mwanya w’imbere mu mavuta aribwa cyane ku isi kuko yihariye kimwe cya gatatu cy’ingano y’amavuta yo kurya akorwa ku isi.
Ni mu gihe kuko ugereranyije n’andi mavuta niyo ahendutse nyamara kandi kuribwa kwayo kugibwaho impaka zinyuranye.
Abayazi bayasingiza ubwiza dore ko atabamo cholesterol mbi, akaba amavuta aryoshya isombe, abandi bakayashinja kuba ashobora gutera zimwe mu ndwara z’umutima na kanseri zinyuranye.
Ukuri ko kurya amamesa : Uko akoreshwa ndetse n’ibyiza byayo
Amamesa (huile de palme/palm oil) ni amavuta akorwa akuwe mu mbuto z’igiti cyitwa ikigazi (Elaeis guineensis) kikaba igiti gifite inkomoko mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo na Afurika y’iburengerazuba. Bivugwa ko kurya amamesa byahereye mu myaka isaga 5000 ishize.
Amamesa afite Vitamin E ingana na 11% y’ikenewe ku munsi
Nkuko bigaragara amamesa agizwe 100% n’ibinure aho dusangamo 50% ibinure byuzuye.
Muri byo harimo palmitic acid iyi ikaba yihariye 44% y’ibigize amamesa ari nabyo bivamo calories (igipimo cy’ingufu).Ibara ryayo ryerekana ko harimo beta-carotene iyi ikaba ihinduka vitamin A iyo igeze mu mubiri.
Bamwe bayasingiza ubwiza dore ko atabamo cholesterol mbi, akaba amavuta aryoshya isombe.
Akoreshwa ate?
Amamesa uretse kuba akoreshwa mu gukaranga ibyo kurya aho abanza gucamutswa kugirango ayenge cyangwa se agashyirwa mu isombe, anasigwa ku rugara rw’inkono bikayirinda kubira.
Amamesa kandi aratunganywa agakorwamo ubuto bukunze gukoreshwa mu gukora ifiriti kuko atinda kugera mu gihe cyo kuba yatumuka (smoke point) kuko bisaba 232°C.
Ashobora gukorwamo ubuto. Akoreshwa kandi mu byo kurya bishyirwa mu makopo, mu gukora amavuta yo kwisiga, amasabune ndetse n’imiti y’amenyo.
Anakoreshwa mu gukora kandi biodiesel ishobora gusimbura essence.
Intungamubiri zirimo
Mu kiyiko kimwe cyayo (ni nka 14g) dusangamo:
– Calories 114
– Ibinure 14g
– Ibinure byuzuye 7g
– Ibinure bituzuye bidakomatanye 5g
– Ibinure bituzuye bikomatanye 1.5g
– Vitamin E ingana na 11% y’ikenewe ku munsi
Nkuko bigaragara amamesa agizwe 100% n’ibinure aho dusangamo 50% ibinure byuzuye.
Muri byo harimo palmitic acid iyi ikaba yihariye 44% y’ibigize amamesa ari nabyo bivamo calories (igipimo cy’ingufu).
Ibara ryayo ryerekana ko harimo beta-carotene iyi ikaba ihinduka vitamin A iyo igeze mu mubiri.
Nkuko twabivuze agira ibyiza ageza ku buzima gusa akanaba hari ibindi ashinjwa bibi nkuko turi bubibone
Akamaro afite ku buzima bw’umuntu.
1. Afasha ubwonko
Mu mamesa dusangamo tocotrienols bumwe mu bwoko bwa vitamin E ikaba izwiho kuvana imyanda n’uburozi mu mubiri bityo bigafasha ubwonko mu mikorere yabwo.
Birinda stroke, indwara yo kwibagirwa ndetse bikanarinda kuba ubwonko bwakangirika
2. Ku mutima
Kurya amamesa bifasha mu kurinda indwara z’umutima kuko aya mavuta nta cholesterol ibamo. Gusa nubwo itabamo, siyo yonyine itera indwara z’umutima bityo kurya amamesa ntibyagukingira izi ndwara.
3.Azamura igipimo cya vitamin A
Ku bantu bafite ikibazo cyo kubura vitamin A kurya amamesa byabafasha kuzamura igipimo cyayo.
Ku bagore batwite n’abonsa amamesa atuma babona vitamin A ihagije muri bo.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com