Kuri uyu wa 11 Mutarama 2024 Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwahanaguyeho ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside n’ibindi, rutegeka ko Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark ahita arekurwa kuko ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho.
Uru rukiko rukaba rwafashe iki cyemezo rushingiye ko Twagirayezu yavugaga ko jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabaye atari mu Rwanda ahubwo yari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo icyogihe yitwaga Zaire kandi ngo anabigaragariza ibimenyetso, ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibindi bimenyetso bivuguruza ibyo Wenceslas yerekanye.
Ku bw’ibyo urukiko rutegekako Twagirayezu Wenceslas w’imyaka 56 y’amavuko ahanagurwaho ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside rutegeka ko ahita arekurwa aho yari mu igororero rya Nyanza I (Mpanga), mu gihe ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye ko Twagirayezu yakatirwa gufungwa burundu, agafungwa ubuzima bwe bwose.
Ni icyemezo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko butanyuzwe na cyo aho bwabinyujije kuru kuta rwa X maze bukandika buti: Ubushinjacyaha ntabwo bwemeranya n’icyemezo cy’urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ndetse n’impamvu zashingiweho mu kugira umwere Wenceslas Twagirayezu, ubushinjacyaha buzajuririra iki cyemezo”.
Ubushinjacyaha bukurukiranye Twagirayezu buvuga ko yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda nko kuri kiliziya gatolika ya Busasamana, Commune Rouge n’ahandi aho uregwa yaburanye abihakana, ibintu we ahakana yivuye inyuma ndetse akaba ari nabyo byashingiweho arekurwa dore ko ngo n’imvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya mu mirimo yagiye akora ndetse n’amashyaka yagiye abamo.
Twagirayezu waregwaga ibyaha bifitanye isano na jenoside, yari amaze imyaka itanu aburanira mu Rwanda aho yari yunganiwe na Me Bruce Bikorwa akaba ari nawe wa mbere urukiko mu Rwanda rugize umwere mu bamaze koherezwa n’ibihugu bitandukanye by’iburayi kuburanira mu Rwanda ibyaha bya jenoside.
Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018 n’igihugu cya Denmark ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside, uyu mugabo akaba yari umwe mu bayobozi b’ishyaka CDR mu gace ka Gisenyi aho akomoka, yari yoherejwe mu Rwanda.
Nyuma yo gusinya inyandiko y’urubanza Twagirayezu wari mu rukiko n’abamwe mubo mu muryango we bagaragaje ibyishimo maze barahoberana.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com