Amerika n’Ubwongereza, bishyigikiwe n’inshuti zabyo, mu ijoro ryacyeye byatangiye ibitero by’indege z’intambara muri Yemen ahafitwe n’inyeshyamba z’aba-Houthi zigenzura igice kitari gito n’umurwa mukuru w’iki gihugu.
Perezida Joe Biden yatangaje ko “ku mabwiriza yanjye” ibitero byatangiye kugira ngo babuze inyeshyamba z’aba-Houthi kubangamira inzira y’amato mu nyanja itukura.
Mu itangazo rye, Biden yavuze ko ibi bitero bizakurikirwa n’ibikorwa bya dipolomasi byo kubuza aba-Houthi gukomeza ibitero ku mato y’ubucuruzi aca mu nyanja itukura.
Inyeshyamba z’aba-Houthi zimaze amezi zitangiye kurasa amato y’ubwikorezi aca mu nyanja y’itukura zivuga ko afite aho ahuriye na Israel kuko nayo yateye intambara kuri Gaza.
Ibi bikorwa by’aba-Houthi bivugwa kugeza ubu bimaze kugabanya 35% ku ngendo z’amato y’ubucuruzi aca muri iyi nzira inyuramo 15% by’ibicuruzwa bica inzira y’amazi ku isi.
Umukuru w’aba-Houthi Mohammed al-Bukhaiti yabwiye Amerika n’Ubwongereza ko “vuba bazabona ko” ibitero kuri Yemen “ari ubusazi buruta ubundi mu mateka yabo.” Nk’uko BBC ibitangaza.