Urukiko rwa Gisirikare ruherereye I Gombe rwakatiye ibihano bitandukanye Abasirikare n’abasivile bashinjwaga gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23, abandi bagirwa abere.
Uru rukiko rwatangaje ko abasirikare bakatiwe igihano cy’imyaka icumi , abatari abasirikare bakatirwa imyaka itanu, abandi bagirwa abere kuko ibimenyetso bitabahama.
Iyi myanzuro yafashwe kuri uyu wa 11 Mutarama 2024, ubwo urwo rukiko rwafatiraga ibihano abantu 21 bakurikiranyweho icyaha cyo gutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Gusa 9 muri nibo bagizwe abere, Abasirikare bahanwa igihano cyo gufungwa Imyaka 10, abatari abasirikare bahabwa igihano cyo gufungwa Imyaka 5.
Ibi bije nyuma y’uko hari n’anabakatiwe urwo gupfa mu minsi yashize bashinjwa gutera inkunga uwo mutwe, hamwe n’abandi bose bakomokaga mubavuga ururimi rw’ikinyarwanda bagiye bicwa k’uburyo butunguranye.
Usibye abasirikare harimo n’abasivile ndetse n’abandi banyapolitiki bagenda bashinjwa gufasha uriya mutwe cyane cyane bikavugwa iyo uyu mutwe wiganzuye Ingabo za leta ya Congo hamwe n’abazifasha.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com