Akarere ka Rutsiro kagiye kubaka umuhanda wa Kaburimbo ureshya n’ibirometero 41,5 mu rwego korohereza abaturage mu migenderanire ndetse n’imihahiranire kuko uzafasha abaturage gukora ingendo kuburyo bworoshye ndetse no kubafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Ni muhanda abaturage b’aka karere ka Rutsiro banyotewe cyane dore ko uzanyura mumirenge 6 muri 13 igize aka karere, aho bavuga ko uzabafasha mu migenderanire ndetse n’imihahiranire haba muri aka karere b’umwihariko ndetse no mutundi turere n’imirenge ibakikije muri rusange.
Vedaste Ndayishimye asanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri Moto mu ri Santire ya Shusho mu murenge wa Boneza yagize ati: “Gukoresha umuhanda umeze gutya byari imbogamizi kuri twe kuko nk’iyo imvura yagwaga ntabwo twakoraga, ikindi nk’umuntu ukorera mu muhanda mubi washajisha amapine 3 mugihe undi ukorera mu muhanda mwiza ashajijshije abiri cyangwa imwe”.
Banziriki Esperance we atuye mu murenge wa Mushonyi aragira ati: “Inkuru y’uko uyu muhanda ugiye gukorwa twarayishimiye cyane kuko hari ubwo twaburaga uko tugenda ndetse ndetse n’uko tujya guhaha mubindi bice tunyuze muri uyu muhanda ariko ubungubu numara gukorwa tuzasurana tuzahahirana kuburyo bizaba bitworoheye cyane mbese twabyihimiye cyane ahubwo bagire vuba.”
Aba baturage batuye mu mirenge uyu muhanda uzanyuramo bavuga ko ikorwa ryawo baryitezeho byinshi birimo no kubona akazi cyane cyane urubyiruko rugakora rukiteza imbere kuko ari igikorwa cy’iterambere kije iwabo ndetse wamara kuzura bakagura Amagare na moto batwaraho abagenzi mu buryo bworoshye.
Yakomeje avuga ko uretse na moto ndetse n’imodoka n’abandi bagenzi bahura n’imbogamizi z’uyu muhanda utari umeze neza doreko hari nabashoboraga kurara nzira kubera ko imvura yaguye umuhanda ukanyerera ahandi ukangirika ariko ngo niwuzura bazaba bari munyungu kuko ntawe uzongera gucumbika urugendo bitewe n’umuhanda utameze neza.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu mu karere ka Rutsiro Uwizeyimana Emmanuel avuga mu rwego rwo kwihutisha ikorwa ry’uyu muhanda ku ikubitiro bagiye kubaka ibirometero 12 mu mezi atandatu ari imbere kuko amafaranga yarangije kuboneka kandi bakaba bararangije no kubarira abaturage imitungo izangizwa n’ikorwa ryawo ndetse bakaba bararangije no kwishura abaturage, abatarishyurwa nabo akaba ari ikibazo cy’ibyangombwa batari buzuza.
Yagize ati: “Mu byukuri uyu muhanda hariho ibikorwaremezo byinshi kuko wegereye ku mazi, bizafasha umusaruro uva mu kiyaga cya Kivu kuwugeza ku masoko, uzoroshya ubukerarugendo, ubuhahirane ndetse n’imigenderanire n’utundi turere by’umwihariko mu karere ka Rubavu duturanye kandi duhuriye kuri iki kiyaga cya Kivu”.
Uyu muhanda ureshya n’ibirometero 41,5 uzanyura mu mirenge itandatu y’akarere ka Rutsiro akaba ari umuhanda, Mushubati, Koko, Musasa, Nkomero, Boneza, Mushonyi, kugera Nkora ukazuzura utwaye amafaranga asaga Miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, ni umuhanda bitegaijwe ko uzubakwa mu gihe kingana n’amezi 15 ni ukuvuga umwaka n’amezi 3 gusa.
Rafiki Karimu
Rwanda tribune.com