Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yise indyarya sikabije ubutegetsi bw’ Afurika y’Epfo nyuma y’uko ubu butegetsi bugejeje ikirego mu rukiko bushinja Israel gukora Jenoside muri Gaza.
Minisitiri w’intebe yatangaje ko barambiwe uburyarya no kwiyoberanya kw’Abanyafurika y’Epfo bakubeshya ko muri kumwe barangiza bagaca k’uruhande bagatangira ku kujora.
Ibi kandi bibaye nyuma y’ibitero bikomeye Israel yagabye k’ubutaka bwa Gaza bigahitana imbaga itagira ingano, ibintu byamaganiwe kure n’ibihugu bitandukanye ndetse bigasaba Israel guhagarika ubwicanyi iri gukorera abanye Gaza.
Mu munsi ishize leta ya Afrika y’Epfo, yareze Israel mu Rukiko rukuru Mpuzamahanga rushinzwe ubutabera mu muryango w’Abibumbye (L’ONI), iyirega ko irimo gukora Genocide mu Ntara ya Gaza mu gihugu cya Palestine.
Israel kurasa muri Gaza byari mu rwego rwo kw’ihimura ku mutwe wa Hamas ufite icumbi mu Ntara ya Gaza, bikaba bizwi ko Hamas yari heruka kugaba igitero muri Israel tariki ya 07 Ukwakira 2023, kigasiga gihitanye abantu basaga 1200.
Kuwa Kane, tariki ya 11 Mutarama 2024, nibwo urukiko rukuru rw’umuryango w’Abibumbye rwa tangiye kumva ikirego Afrika y’Epfo yatanze kirega Israel, ko intambara Israel yashoye mu Ntara ya Gaza izabyara Genocide, ikorerwa abanyapalesitine. Gusa Israel yo ihakana ibyo birego ahubwo igashinja Afrika y’Epfo gushyigikira Hamas iziwiho kwica abisraeli.
Mu ijambo Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagejeje ku itangaza makuru i Tel Aviv, yagize ati: “Uburyarya bw’Afrika y’Epfo nti bugira imipaka.”
Yakomeje agira ati: “Ese Afrika y’Epfo yari hehe, ubwo imbaga y’abaturage yicwaga abandi bagakurwa mu byabo muri Syria na Yemen, bya kozwe nande? Ni abafasha ba Hamas.”
Benjamin Netanyahu, yahise ashimangira ko “azakomeza guhangana na Hamas mu rwego rwo kurengera inyungu z’igihugu ndetse ahamya ko Ingabo za Israel zirimo gukora ibishoboka byose kugira zirinde guhohotera utari mu bugizi bwa nabi.”
Kuri uyu wa 11 Mutarama 2024, Minisitiri w’ubutabera muri Afrika y’Epfo Ronald Lamola ari kumwe n’u mwunganizi mu mategeko, yavuze ko leta y’Igihugu cyabo ifite ibihamya by’uko Israel ibikorwa iri gukora muri Gaza ari ubushotoranyi bumaze imyaka myinshi kuri Palestine. Bityo rero ko bagomba gufatirwa ibihano, harimo no gutegekwa guhagarika intambara mu Ntara ya Gaza.
Minisitiri Ronald Lamola, yavuze ko kuba Hamas yaragabye igitero muri Israel tariki ya 07 Ukwakira 2023, kigahitana abantu 1200 kandi abagera kuri 250 bagafatwa matekwa na Hamas, atariyo mpamvu yatuma Israel ikora Genocide mu Ntara ya Gaza.
Yagize ati: “Nta mpamvu n’imwe yatuma Israel ikora Genocide mu Ntara ya Gaza.”
Yunzemo Kandi ati: “Turatekereza ko niba Urukiko rutagize icyo rukora ngo ibi bihagarare , tuzabona ibintu byinshi bikomeza kwangirika mu mutungo wa Palestine.”