Nyuma y’uko imipaka ifunzwe kuwa 11 Mutarama 2024,u Burundi bugasaba Abanyarwanda bari mu gihugu cyabo gusubira iwabo ndetse bugatangaza ko budakeneye Abarundi batuye mu Rwanda, u Rwanda rwahumurije imiryango y’Abarundi irutuyemo rubasaba ko bashyira umutima hamwe bagakomeza gukora imirimo yabo nk’uko bisanzwe.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Alain Mukurarinda ubwo yatangazaga ko u Rwanda rutajya rwinubira abarusanga aho baba bava hose.
U Rwanda kandi rucumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi ari iziri mu nkambi ndetse n’izigiye ziri mu ngo zatuye, zagiye zihunga ku mpamvu zitandukanye.
Uyu muvugigizi wa Guverinoma y’u Rwanda yakomeje avuga ko u Rwanda rwababajwe n’iki cyemezo cyo gufunga imipaka kubera ko kiba kibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage, kandi kinyuranyije n’amwe mu mahame tugenderaho [EAC]. Ni icyemezo kiba kigaragaza ko hari ibibazo, nk’aho ibihugu byananiwe kubiganiraho mu nzira za dipolomasi. Ntabwo ari icyemezo wavuga ko kiba gishimishije.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda yongeyeho ko kandi niba hari n’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, byakabaye byiza bikomeje kunyuzwa mu nzira za dipolomasi.
U Burundi bwafunze imipaka nyuma y’iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe w’Iterabwoba wa Red- Tabara urwanya ubutegetsi bw’Igihugu cy’uBurundi, ndetse anaca amarenga ko nibikomeza iki cyemezo kizafatwa.
Imipaka yafunzwe kuwa 11 Mutarama 2024, hari abantu barimo n’abarundi inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu burundi bazangira kwinjira mu gihugu cyabo.
Muri abo bantu bangiwe kwinjira harimo n’abashoferi batwara amakamyo maze baza kugirwa inama y’uko kugirango bashobore kwinjira mu Burundi ari uko banyura ku mupaka wa Rusumo hanyuma bakinjira mu burundi baturutse k’ubutaka bwa Tanzaniya.
Uyu muvugizi kandi yabwiye Abanyarwanda kwirinda kujya mu gihugu cy’u Burindi agira ati ”Iyo igihugu cyakubwiye ko kitagushaka, ugomba kwitonda, ugasesengura niba ari ngombwa ko ugomba kujyayo, ukabanza ukareba uko ibintu bimeze kuko barangije kukubwira ko batagushaka.”
Yanavuze ko n’ubwo mu mihahirane hajemo imbogamizi ariko ko nta byacitse kuko udahahiye mu burundi wahahira n’ahandi.
Yasoje ahumuriza Abarundi baba hano mu Rwanda, aho yagize ati baryame, batuze, bakore akazi kabo, ushaka kuhaguma, ahagume, ushaka kuba yakwambuka agasubira iwabo, yagenda kuko u Rwanda ntirwafunze umupaka ariko ntihagire ugire ikibazo cyangwa uhungabana ni uko guverinoma y’u Burundi yavuze ko Abarundi bagomba gufunga imipaka yabo.
Yongeyeho ko kandi abantu batagomba guhungabana ngo ibintu byacitse kuko nyuma y’ifungwa ry’imipaka ubuzima burakomeza nta kibazo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com