Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD rya FNL Bigirimana arasaba gukomeza ibiganiro by’Uburundi n’u Rwanda bimaze igihe kandi agasaba ubutegetsi bw’u Burundi kubwira abanyarwanda bahaba n’abahagenda amagambo ahumuriza kuko babaye muri icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yagize ati: “Turasaba leta yacu ko yatanga ubutumwa bwo guhumuriza abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri iki gihugu kuko ari uburenganzira bwabo bukomoka ku masezerano ya EAC.”
Yanavuze kandu ko niba ibiganiro bitaziguye binaniwe, hakwiye kwitabazwa umuhuza w’akarere.
Uyu muyobozi wiri shyaka avuze ibi nyuma yuko guverinoma y’u Burundi ifunze imipaka yose yo kubutaka ihuza igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi .
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Bwana Alain Mukuralinda yabwiye B.B.C ko abarundi bari mu Rwanda bakwiye gutuza bagakora ibyabo m’umutekano kandi asaba na leta ya Gitega ko ikwiye kubahiriza inshingano zayo mpuzamahanga ikarindira umutekano abanyarwanda bari muri icyo gihugu byaba na ngombwa ko harabo yirukana ikabazana ikabashyikiriza u Rwanda .
Umubano wa guverinoma ya Gitega na Kigali wongeye kuzamo agatotsi nyuma yuko perezida w’u Burundi ashinje u Rwanda kugira uruhare mu gucumbikira abahungabanya umutekano w’icyo gihugu ,ibirego u Rwanda ruhakana kandi rukanerekana ibimenyetso by’uko u Rwanda rufite ubushake bwo kubana neza n’igihugu cy’u Burundi.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com