Mu Burundi, abanyarwanda 38 bafungiwe mu gasho ka komine ya Mugina naho 12 bakaba bafungiwe muri komine ya Rugombo, ni mu ntara ya Cibitoke.
Ibyo bikaba bibaye inyuma y’aho Leta y’Uburundi ifatiye icyemezo cyo gufunga imipaka yose igihuza n’u Rwanda ndetse ikaba yaranatangaje ko itagikeneye abanyarwanda baba ku butaka bw’u Burundi ko umuti wabo ari ukubirukana.
Nk’uko dukesha iyi nkuru ikinyamakuru SOS Médias Burundi, cyanditse ko aba baturage bakomoka mu gihugu cy’u Rwanda bagiye bafatwa n’urubyiruko rw’insoresore z’imbonerakure zibarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD mu turere twose dutandukanye tw’igihugu bagiye bafatirwamo.
Kuwa kane no kuwa gatanu w’iki cyumweru turimo gusoza, SOS Médias Burundi yanditse ivuga ko abandi banyarwanda 46 birukanywe bagasubizwa mu gihugu iwabo.
Undi mubare w’abanyarwanda bataramenyekana nabo bakaba barafatiwe muri Komini ya Mabayi mu minsi ibiri ishize.
Amasoko atandukanye yavuganye n’iki kinyamakuru SOS Médias Burundi avuga ko mu mujyi wa Bujumbura hari abanyarwanda benshi bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’igipolisi ugakorerwa mu makaritsiye asanzwe azwi neza ko atuyemo abanyarwanda benshi. Bamwe mu bafashwe bakaba ngo bari bafite ubwoba bwinshi ko bashobora kwicwa.
Umuryango w’ibihugu bya Afrika y’urasirazuba EAC n’ubwo utasobanuye neza iby’iki kibazo ariko nawo usa n’uwagize icyo uvuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’uburundi yo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, aho uhamagarira ibihugu byose byo muri uyu muryango bitumvikana ko bigomba kubahiriza amategeko yashyizweho n’uyu muryango agamije gukemura amakimbirane mbere y’uko hafatwa icyemezo icyo aricyo cyose.
Kuwa gatanu w’iki cyumweru turimo gusoza, Leta y’u Rwanda yo ikaba yaratangaje ko ititeguye kuba yagirira nabi Umurundi uwo ariwe wese uri mu Rwanda kubera ibyo u Burundi burimo bukorera abanyarwanda babayo.
Bikaba byaratangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukaralinda aho yakomeje ahumuriza abarundi basanzwe baba mu Rwanda ko ntangorane bazagira bitewe n’icyemezo giheruka gufatwa na Leta y’u Burundi cyo gufunga imipaka yose ibuhuza n’igihugu cy’U Rwanda gituranyi bahana imbibi.
Rafiki Karimu
Rwanda tribune.com