Kuri iki cyumweru taliki 14 Mutarama 2024 Abisiraheli babarirwa mu bihumbi bakomeje imyigaragambyo y’amasaha 24 yabereye i Tel Aviv basaba ko habaho irekurwa ry’ingwate zifungiwe muri Gaza n’abarwanyi ba Hamas mu gihe intambara hagati ya Isiraheli na Hamas ubu yinjiye ku munsi wa 100.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko ingabo zabo zishe byibuze abarwanyi ba Palesitine icyenda mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare byakorewe mu karere ka Gaza.
Ibi kandi bishimangirwa na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aho yavuze ko Urukiko Mpuzamahanga (International Court of Justice: ICJ), rutazabahagarika mu ntambara ihuza iki gihugu n’umutwe wa Hamas.
Yabigarutseho ku munsi w’ejo taliki 13 Mutarama 2024, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,agaragaza ko ibyaha bya Jenoside igihugu cye kiregwa mu Rukiko Mpuzamahanga (ICJ) bitazatuma bahagarika intambara bari kurwana na Hamas muri Gaza.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com